Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Niba aricyo gitugu ntabwo nabyicuza njyewe-Kagame

Friday 12 July 2024
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Ubwo yageraga kuri Site ya Bumbogo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku munsi ubanziriza uwa nyuma wo kwiyamamaza, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko kuba abantu bangana uko yarebaga baje kumushyigikira kuguma ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aribyo abanenga u Rwanda bita igitugu, yumva ntacyo abyicuzaho.

Yabitangaje ubwo yabwiraga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko buri gihugu kigira ubudasa bwacuo mu nziza ya Demokarasi.

Paul Kagame usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba yaratanzwe na FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yashimye abaturage na Gasabo ko bitabiriye kumushyigikira, ashima n’abandi baturutse mu tundi turere duhana imbibi na Gasabo nka rukundo, Gakenke, Gicumbi nabo baje kwifatanya nabo.

Kagame yavuze ko mu bihe nk’ibi by’amatora mu bindi bihugu usanga mu budasa bwabo biba ari umwiryane wuzuyemo, ndetse bakawita ko ari wo Demokarasi ariko mu budasa bw’abanyarwanda biba ari amahoro, nyamara birabura kwitwa igitugu cyakoreshejwe.

Yakomeje agira ati: "Ariko u Rwanda, twebwe niyo mpamvu abantu benshi bigomba kuba bibatungura iyo babona abantu mungana mutya n’ahandi mungana mutya, tuvuga FPR, tuvuga nabo dufatanyije b’andi mashyaka, ariko abantu bakavuga ngo FPR ifite igitugu kuba ikurikiwe n’abantu bangana gutya.

Niba aricyo gitugu ntabwo nabyicuza njyewe.’

Yasobanuye ko igitugu kivamo kubana kw’abantu kandi batarigeze babana ahubwo bangana, bicana, batagize na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba basigaye bumvikana, bateza imbere igihugu cyabo, wabaha uburyo bwo guhitamo binyuze mu matora uko babikoze ukabyita igitugu kuko budasa n’ibyawe nta cyiza cyakandikwa kitari icyo mu mateka y’u Rwanda.

Ati: "Ndetse ntihazagire ubaubabwira ko icyo ari icyaha mugifite ngo namwe mwemere, ntacyaha kirimo. Ni ubudasa, ni ubumwe bw’Abanyarwanda aho butigeze buba, ni amateka ahinduka akava ahabi akajya aheza."

Yabwiye Abanyarwanda ko bose hamwe bakwiye kwishimira igihugu cyabo, uko bacyubatse naho bakigejeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru