Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nigeria: Hafatiwe Cocaïne ifite agaciro ka miliyoni 278 $

Tuesday 20 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge cyafashe ikiyobyabwenge cya cocaïne ifite agaciro ka miliyoni 278 z’amadolari y’Amerika.

Icyo kiyobyabwenge cya Toni 1.8 bagisanze mu bubiko bw’inyubako yagenewe guturwamo, mu Mujyi wa Lagos, akaba ari ubwa mbere muri icyi gihugu hafashwe ibiyobyabwenge bifite aka gaciro.

Polisi yavuze ko byagombaga kujya gucuruzwa mu Burayi na Aziya.

Ibi biyobyabwenge byafashwe nyuma y’imyaka myinshi hakorwa iperereza ndetse abantu bane bakaba bahise batabwa muri yombi bakekwaho kuba mu itsinda ry’abacuruza ibiyobyabwenge bamaze imyaka ine bashakishwa ku bufatanye n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburengerazuba bwa Afurika ni kimwe mu bicumbi bya cocaïne ivanwa muri Amerika y’Amajyepfo igacuruzwa mu Burayi.

Muri Mata toni zirenge ebyiri za cocaïne zafatiwe muri Côte d’Ivoire naho izindi toni 9.5 zifatirwa muri Cape Verde.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru