Abaturage batuye mu murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, barinubura imyitwarire ya bamwe mu banyerondo bagaragaza ko babahohotera ngo nkaho babakubita.
Abaturage bo mudugudu wa Nyabagobe mu Kagari ka Nengo, baganiriye na Mama Urwagasabo bagaragaje ko babangamiwe ni myitwarire ya bamwe mu bakora irondo ry’umwuga bazwi ku izina ry’abamutekano.
Umwe mu baturage utatinye kwivuga amazina nk’uko bandi banze kubivuga yitwa Mwiseneza Ernest, utuye mu Mudugudu wa Nyabagobe, mu Kagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi, yavuze ko abanyerondo bafite imyitwarire igayitse.
Ati’’Ugasanga bari gukubita abantu, ukagirango ni ko kazi batumwe, twaba turi mu kabari cyangwa mu nzira wigendera, abanyerondo cyane cyane iyo hari abantu bagize icyo bapfubirana n’undo abanyerondo baraza bagakubita batitaye ku wakoze amakosa cyangwa arengana nkaho nta mategeko tugira aturengera.”
Ubwo umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, yageraga muri uyu mudugudu wa Nyabagobe, mu kurushaho kumvikanisha kino kibazo, yabwiwe kandi anerekwa umwe ngo wakubiswe naba banyerondo inshyi 73, icyakora uyu byaragoranye ko yemera kuvugisha uyu munyamakuru.
Abaturage banze ko dutangaza amazina yabo bavuze ko abanyerondo babirukana mu tubari baba bakubita inkoni nk’abatubita amatungo. Icyakora bamwe muri bano baturage bagaragaza ko hakenewe ko iyi myitwarire bagaragaza ko irimo kubahohotera yacika.
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi mu Karere ka Rubavu, buvuga kuri kino kibazo, icyakora ubwo twahamagaraga kuri telefone Mulindwa Prosper, umuyobozi wako ntabwo yabashije kutwitaba.
Abanyerondo bakora irondo ry’umwuga, ni urwego rwashyizweho ahanini mu gufasha gucungera umutekano w’abaturage ndetse n’ibyabo, akazi kabo ahanini bakaba bakunda kugakora n’ijoro, icyakora hirya ni hino mu Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, hari abagiye bashyirwa mu majwi n’abaturage mu kugaragaza imyitwarire igayitse muri kano kazi, harimo nko guhohotera abaturage.

























