Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru

Thursday 12 November 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2020 yemeje ko Nirere Madeleine wigeze kuyobora Komosiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, aba Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze imyaka isaga itatu kuri uyu mwanya.

Anastase Murekezi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe hagati ya Nyakanga 2014 na Kanama 2017, kuri ubu yari asanzwe ari Umuvunyi Mukuru kuva wa 30 Kanama 2017, asimbuye Aloysie Cyanzayire wari uwuriho kuva mu 2012 nawe wabanjirijwe na Tito Rutaremara.

Nirere Madeleine wagizwe Umuvunyi Mukuru azwi cyane mu kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse yayoboye iyo Komisiyo kuva ku wa 17 Mata 2012.

Yasoje manda ye y’imyaka ibiri ku wa 8 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020 imusimbuza Mukasine Marie Claire kuri uwo mwanya wa Perezida.

Inama y’Abaminisitiri ntiyagaragaje umwanya Murekezi Anastase yahawe nyuma yo gusimbuzwa Nirere Madeleine.

Mu bandi bayobozi Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yashyize mu nshingano ni Dr Christian Sekomo Birame yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

Dr. Birame azwi cyane muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu Ishami ry’Ubutabire.

Ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Birame, yasimbuye Mukeshimana Claire wari umuyobozi w’agateganyo washyizweho asimbuye Kampeta Sayinzoga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Mu bandi bahawe inshingano ni Aimable Twahirwa usanzwe amenyerewe mu bikorwa by’imyidagaduro n’abahanzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco, mu gihe Tetero Solange yagizwe Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Mukandasira Caritas yongererwa manda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere (GMO).

Dr Anitha Asiimwe yagumye mu kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire kimaze iminsi cyongerewe inshingano yo kurengera Umwana mu gihe Munyemana Gilbert amwungirije.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru