Mutungirehe Samuel
Mu karere ka Rusizi mu murenge w’Ikirwa cya Nkombo hari umudugudu wa Muhora, wo mu kagari ka Kamagimbo, urimo imiryango itandukanye iba mu nzu zasenyutse ikaba isigaye yikinze mu nzu z’ibice byazo, abaturage baratabariza iyo miryango ko ibayeho nabi kandi ubuyobozi buhari, bamwe ntibatinya no kuvuga ko hafashwa utanze akantu.
Mamaurwagasabo yasuye imwe muri iyo miryango, iganira n’abasaza n’abakecuru batuye muri izo nzu zabasenyukiye hejuru, iganira nabo, abenshi bavuga ko ubuyobozi bwagiye bubemerera gufashwa kubakirwa kuko bizwi ko batishoboye ariko ngo birarenga hakubakirwa abandi badafite ibibazo biremereye nk’ibyabo.
Umusaza witwa Muzuka Stanslas, afite imyaka irenga 87, afite ubumuga bwo kutabona ariko aba mu nzu y’igice nayo yenda kumugwaho, avuga ko aramutse yubakiwe inzu uko yaba ingana kose ariko ikaba itamuteye impugenge zo kumugwaho byamushimisha.
Ati “Maranye imyaka icumi ubuhumyi, mbere narabonaga, nari nzi no kwandika ariko indwara yaje mu mutwe ihita yica amaso yombi. Guhera ubwo sinsinzira, birandya, niba nari ngiye kubona agatotsi ndakanguka, nanubu sinjya sinzira bibaho kuko ndibwa mu mugongo n’amaso.”
Akomeza avuga ko inzu abamo ari yo yamye abamo nambere ariko ubu inzu yamusaziyeho none asigaye yikinze mu gice cyayo gisigaye.
Ati “Bari bambwiye ko banyubakira ariko ubwo babuze amikoro; hashize imyaka ibiri n’igice inzu yarasenyutse. Iyo imvuya rajemo umuyaga irava nkanyagirwa.”
Uyu musaza avuga ko ababazwa cyane nuko mu bahungu abereye se wabo harimo n’Umukuru w’Umudugudu ariko akaba atamukorera ubuvugizi ngo yubakirwe kandi areba ikibazo afite.
Ati “Banyubakira ntafite icyo mbaha, ntafite nk’amafaranga ngura amabati, ntagura ibiti nabigenza gute? Ino ntibabikora, abayobozi baraza bakavuga ko bazanyubakira none netegereje ko banyubakira ndaheba. Nkeneye kurya ariko nkabona n’inzu mbiriramo.”
Umwe mu bahungu be, Madembe Jean Damascene, umwitaho ubuzima bwa buri munsi, avuga ko kugira ngo abayobozi babe bamwubakira bisaba kugira icyo utanga.
Ati “Iyo bavuze ngo zana amazi y’ikaramu nkayabura barigendera. Niko biteye inaha, iyo udafite amazi y’ikaramu ntacyo umuyobozi yakuvuganiraho. Afite ubumuga ariko barabimubaza.”
Ruguru gato y’uyu musaza hari undi mubyeyi witwa Nyirantakiyimana Franscine, uzwi n’abaturage n’ubuyobozi ko afite ikibazo cyo mu mutwe, akaba n’umwe mu batishoboye batuye muri uwo mudugudu, nawe avuga ko inzu ye yamusenyukiyeho ariko yagiye yizezwa ko azubakirwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati “Hano mpatuye imyaka 20, nta sambu ngira ni aha gusa mba. Uku ubona iyi nzu hari igice cyayo bavanyeho cyari cyarasenyutse bisaba ko bagikuraho kugira ngo kitaridukana n’aha hasigaye, byari uburyo bwo kunkiza impanuka, yasenyutse kubera gusaza. Iyi nzu nyibanamo n’umwana umwe undi se yaramujyanye amushyira undi mugore muri Congo (DRC) mu myaka irenga 8 ishize antaye.
Hari igihe leta ishaka kudufasha ariko abayobozi b’inahangaha ntibabikunde kugira ngo bingereho, mu gihe ntafite icyo nabahereza. Hari igihe bavuga ngo Nyirantakiyimana Franscine tumushakire ubufasha tumwandike mu bantu bahabwa amafaranga cyangwa bahabwa ibiribwa, haza nk’umuntu akambwira ngo nimuhereze icupa naribura akansimbuza undi.”
Umukuru w’Umudugudu wa Muhora akaba n’umujyanama w’Ubuzima, Sindayigaya Josepf, avuga ko ibibazo by’abo baturage abizi cyane kandi byakorewe ubuvugizi nabo bategereje igisubizo.
Ati “Uyu mubyeyi afite ibibazo bibiri kandi byakorewe ubuvugizi; harimo kubakirwa, harimo no kurihirwa mituweli, nta kindi. Amezi amaze kuba atatu tumukoreye ubuvugizi.”
Uyu muyobozi avuga ko muri uwo mudugudu harimo n’abandi benshi barenga 10 bakeneye gushakirwa icumbi, barimo n’abatagira n’ikibanza basembera mu midugudu kuko batagira aho bakinga umusaya.
Ati “Abo bose bagenda basembere ariko aba wasuye hano barimo uyu musaza Muzuka na Nyirantakiyimana n’undi mukecuru Nyabinwa ni bo bababaje cyane kuko inzu barimo zenda no kubagwaho.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamagimbo,Sindayiheba Diedonne, avuga ko nk’uwo mukecuru Nyabinwa Rahabu ubuyobozi bwatangiye kumwubakira inzu ikaba igezemo hagati.
Akomeza agira ati “Uyu mukecuru Nyabinwa nawe akeneye gusazishwa neza, dukeneye kumuba hafi akabona icyokurya ariko no kubona aho kuba, nawe tumuha ya mafaranga y’abasaza.”
Ikibazo cya Nyirantezimana Franscine ni ikibazo n’umurenge uzi kuko twasanze inzu yari arimo yari ishaje, tubanza kuhasiza nk’umuganda tumukorera ikibanza, tuvugana n’umuryango we ariko banga kudufasha kugira uko twabona igikanka cy’inzu kuko niyo twamwubakira inzu y’amabati 15 iba ihagije kuko umurenge watwemereye amabati. Ariko kubera ko afite ikibazo cyo mu mutwe twamubwiye ko agomba kuba acumbitse ahandi kugira ngo n’ahari inzu y’igice iri tuhubake.”
Akomeza asubiza n’ikibazo cya Muzuka Stanislas, ati “Uriya musaza we ni ikibazo cye kinabambaje, njye kirambabaje nanjye nk’umuyobozi ufite ubumuga; icya mbere twakoze ni uko twamushyize mu bafata inkunga y’abasaza batishoboye, kugira ngo utwo dufaranga tube twamubonera n’umwenda wo kwambara cyangwa ikindi yakenera.”
Abaturage b’uyu mudugudu wa Muhora n’abayobozi babo bavuga ko nubusanzwe ikibazo cyo kubona inzu yo kubamo kitaborohera kuko ubutaka bwo ku kirwa cya Nkombo udashobora kubwubakishamo amatafari ya rukarakara, barindira kujya kugura ibiti mu tundi turere nka Nyamasheke cyangwa utundo tuce tw’akarere ka Rusizi ahabasha kwera ibiti n’abashyamba.





















