Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

"Ntabwo kiliziya yakemera ubutinganyi”-Mgr. Sinayobye

Wednesday 24 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

Musenyeri wa Diyoseze Gaturika ya Cyangugu Edward Sinayobye avuga ko kiliziya idashobora kwemera ubutinganyi kuko butari mubyo Imana yateganyirije abantu agashimangira ko uwo muco ari umwe mu byonnyi biri kototera umuryango.

Yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yashyikirizaga abapadiri ndetse n’abakirisitu bahagarariye abandi ibaruwa igaragaza ibikibangamiye umuryango.

Muri iyi baruwa uyu mushumba wa diyoseze ya cyangugu yanditse agaragaza ko mu bikibangamiye umuryango harimo n’ubutinganyi.

Avuga ko kiriziya Gaturika idashobora kwemera ubutinganyi kuko uwashinze gushyingirwa gutagatifu atateganyije gushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugabo cyangwa umugore ku mugore.

Yagize ati: “Hari n’ibindi rero byateye hirya no hino ku isi bigenda natwe bitwotetera birimo ubutinganyi, nacyo ni ikibazo n’izindi ngeso mbi zose, gushakana kw’abahuje igitsina ntabwo biteganywa n’Imana niyo mpamvu twe nka kiliziya gaturika tutabyemera.”

Musenyeri Sinayobye akomeza ashimangira ko imitegerereze ya muntu atariyo yashyizeho ugushyingiranwa.

Yagize ati: ”imitekerereze ya muntu ntabwo ariyo yashinze gushyingiranwa gutagatifu ni Imana ubwayo yabishyizeho, niyo mpamvu natwe tutemera ubwiyandarike ubwo aribwo bwose; ubutinganyi no gushakana kwabahuje ibitsina. Mbisubiremo uwashinze umuryango ni Imana, yaragushinze (gushyingiranwa) iguha n’umuyoboro wabyo, ntabwo rero twebwe muri Kiliziya Gaturika twashyingira abahuje ibitsina kuko n’Imana ntabwo yabiteganyije ityo”

Mu minsi ishize ku mboga nkoranyambaga mu Rwanda abantu bari bacitse ururondogoro rutewe n’amabendera y’ubutiganyi yazamuwe kuri za ambasade zimwe na zimwe zirimo iy’u Bubirigi n’izindi, ibyakuruye impaka nyinshi mu banyarwanda bibaza niba u Rwanda nk’igihugu cyaba gishyigikiye ubutinganyi gusa kuri ibi ntacyo guverunoma y’ u Rwanda yigeze ibivugaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru