Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Abahinzi bahangayikishijwe n’indwara imaze imyaka itatu mu birayi

Tuesday 4 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyabihu baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara yitwa "Sempeshyi" bamaranye imyaka itatu ikomeje kwibasira igihingwa cy’ibirayi mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butaramenyeshwa iyi ndwara.

Aba bahinzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri imwe mu mirenge igize akarere ka Nyabihu, ariyo Bigogwe na Kabatwa, basaba ko ubuyobozi bwa RAB bwabashakira igisubizo kirambye kuri iki kibazo cyane ko gikomeje kubateza igihombo.

Umwe muri aba bahinzi witwa Mukanoheli twamusanze mu murenge wa Bigogwe yagize ati: " Ibirayi turabihinga, tugatera tugashyiramo n’ifumbire ariko twagera igihe cyo kuhira ibirayi bikuma. Iyi ndwara yitwa Sempeshyi tuyimaranye igihe kirekire, hafi imyaka itatu, twasaba ko abashinzwe ubuhinzi badushakira igisubizo kuri iki kibazo, kuko urabona ko tutazeguka rwose."

Aba bahinzi bakomeza bavuga ko ibi bikomeje kubagusha mu gihombo ndetse bagasaba ko ababishinzwe babashakira imbuto ikwiranye n’ubutaka byibuze ngo bakareba niba hari icyo byatanga.

Bagira bati: "Nta mugoronome uradusura ngo tumugaragarize ikibazo dufite, byibuze bakoze ubushakashatsi kuri iyi ndwara wenda banaduhindurira indi mbuto iberanye n’ubutaka bwacu, kuko ubu bikomeje kudushyira mu gihombo, ubu nubwo bamwe twabishyize mu butaka ntacyizere dufite, kuko bagenzi bacu ibirayi birimo kuma."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Claude Habanabakize, avuga ko iki kibazo aribwo bakimenye ariko bagiye kugikurikirana.

Ati: "Ntabwo iki kibazo turakimenyeshwa n’abahinzi, iki kibazo ntabwo cyari cyakageze mu buyobozi, ubwo tugiye kujya inama turebe icyakorwa."

Iyo uganiriye n’abahinzi b’ibirayi muri iyi mirenge bashimangira ko biteze ibihombo mu gihe Ikigo cya RAB kitaragira icyo kibakorera mu maguru mashya kuri iyi ndwara ya Sempeshyi bamaranye igihe.

Foto: Ndayambaje JC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru