Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Nyabihu bakunze kubyarira iwabo imburagihe baratungwa agatoki kuba banyirabayazana mu kwiyongera kungwingira kw’abana.
Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana cyateguwe na Minisiteri y’ubuzima (RBC) ababyeyi bamwe bo muri Nyabihu bagaragaje ko hari abakobwa bamara kubyarira imburagihe barangiza bakjya kwishakira akazi mu ngo no mu tubare bityo bagasigira abana ba nyirakuru ntibabiteho uko bikwiye.
Uwimbabazii Joseline yagize ati: "Hari igihe iwanyu ubushobozi buba buke ukagira ibyago byo kubyarira mu rugo bitewe nuko wabyaranye n’umugabo utakwitaho, birumvikana imibereho yawe iba ihindutse; utangira kujya gushabika, umwana ntacyo uba ufite cyo kumuha bityo ugasabga wa mwana yaraguye mu mirire mibi."
Undi mubyeyi witwa Mukamana Devotha nawe yagize ati: "Usanga kenshi abakobwa babyarira iwabo ntabushobozi bwo kurera abo bana, bamwe baterwa inda bakora nko mu tubari two mu mijyi ubwo yazagaruka atwite akabyara agasigira nyina umwana, ntacyo kumureresha birumvikana ko niba wa mukecuru adafite ubushobozi byanga bikunze umwana azabaho nabi."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe Pascal avuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije nk’ubuyobozi gusa ngo hakwiye kubaho ubufatanye ndetse ngo n’abantu bagahindura imyumvire bihereye mu muryango.
Yagize ati: "Icyo kibazo kirahari kandi nk’ubuyobozi kiraduhangayikishije cyane, uwo mukobwa araza akabyara umwana akamusigira nyirakuru ntabushobozi hanyuma we agasubira mu kazi aho akora, ikindi uwo mwana wabyaye aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo bitandukanye. Niba yari umunyeshuri birahagarara mu gihe runaka , hakaba n’ibyago by’uko umwana abyaye ashobora guhura n’ikibazo cy’igwingira kubera ko umwana abyaye aba adafite ubushobozi bwo kumwitaho ndetse no kumwonsa."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari icyagakozwe, agira ati: "Iyo bigenze gutyo hari ababyeyi batangira gutererana bene uwo mwana ariko siko byakagenze, bagakwiye kubafasha ariko natwe nk’ubuyobozi dukomeza kubafasha kandi n’abacikirije amashuri turateganya kubasubiza mu ishuri. Ingamba ya mbere dukwiye kwigisha kandi ababa bakoze ibyo byaha byo gusambanya abangavu dukora uko dushoboye kugira ngo bahanwe by’intangarugero."
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) bugaragaza ko AKarere ka Nyabihu ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015, bigera kuri 46,7% mu mwaka wa 2020 mu gihe ubwasohotse mu kwezi kwa Kamena 2023 ,bwagaragaje ko aka Karere kageze ku gipimo cya 34,2% by’abana bagwingiye.
Abagabo 80% muri aka karere ka Nyabihu bakomeje gutungwa agatoki mu kugira imyitwarire mibi ishuka abana bagahohoterwa ikindi ngo batererana abagore babo mu kurera abana, ndetse kuva mu kwezi kwa kamena 2023 hamaze kuboneka abana 87 batewe inda.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















