Nyuma yo gusobanurirwa serivisi zitangwa n’Ikigo cy’ u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forencic Institute (RFI) abayobozi mu nzego zibanze biyemeje ko bagiye kwigisha abaturage kutajya basibanganya ibimenyetso byifashishwa mu butabera.
Ibi byagarutsweho ubwo iki kigo cya RFI cyakoraga ubukangurambaga mu bayobozi mu nzego zibanze bo mu karere ka Nyabihu ku bijyanye no gukomeza kongerera ubumenyi abaturage batarasobanukorwa imikorere y’iki kigo.
Sarah Muhawenimana ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubaya mu murenge wa Mukamira.
Yagize ati”Ibyo dusobanuriwe ku mikorere ya RFI tugiye kubyigisha abaturage haba mu nteko n’ahandi kugira ngo ntibajye basibaganya ibimenyetso kuko ubu menye amakuru ahagije ni ukuyabyaza umusaruro.”
Twagirayezu Benon ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Birembo mu murenge wa Rambura yagize ati”Icyo nungutse nuko mbonye ko tugomba kubungabunga ibimenyetso nk’abayobozi ndetse n’abaturage, ikindi biradufasha kugabanya ibyaha bikorwa ugasanga ibimenyetso birasibanganye hano twize byinshi biratuma tujya dusigasira ibyo bimenyetso.”
Umukozi wa Rwanda Forencic Institute Dr Innocent Nkurunziza yabasabye kujya babungabunga ibimenyetso by’’ahabereye icyaha.
Ati”Ubutumwa dutanga uyu munsi nuko abantu badakwiye kujya basibanganya ibimenyetso kuko nibyo byifashishwa muri RFI, icyo tubifuzaho nuko ikimenyetso aho cyaba kiri hose cyabungabungwa kuko akenshi ni mwe mu nzego zibanze mugera ahabereye icyaha mbere y’inzego z’umutekano, rero mwigishe abaturage ko igihe bageze ahantu habereye icyaha ushyira uruziga cyangwa ukahakikiza amabuye.”
Serivisi zitangwa na RFI harimo gupima uturemangingo ndangasano (ADN), Gupima uburozi n’Ingano ya Alukoro mu maraso, ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, bapima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, basuzuma ibyahumanijwe na mikorobe ndetse bapima n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.
Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 22 Nzeri buzageza kuri 31 Ukwakira 2025, ubu bukangurambaga bwiswe Sobanukirwa RFI buzibanda ku kumenyekanisha no gusobanura imikorere n’imitangire ya Servisi z’iki kigo, bazazenguruka mu turere twose tw’Igihugu.























