Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Ba Mudugudu baribaza uwaheranye telephone Guverineri yabahaye

Wednesday 6 December 2023
    Yasomwe na


Abakuru b’Imidugudu igize akarere ka Nyabihu baravuga bategereje telephone ngendanwa bahawe na Guverineri w’intara y’Iburengerazuba amaso ahera mu kirere.

Bavuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2023 uwari Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francis, yabasezeranyije telefone, aranazibereka, abwira ubuyobozi bw’Akarere ko buzazibagegezaho ariko ngo ntibazi uzibitse.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko telefone bemerewe zari izo kubafasha mu kazi ka buri munsi bakora, nk’abantu bizwi ko badakorera umushahara ngo babe bazigurira.

Birinze ko dushyira amazina yabo mu nkuru, umwe muri bo yagize ati: "Guverineri yaraje adukoresha inama turi ku karere atwereka telefone habyuma atubwira ko bazaziduha ariko kugeza ubu ntazo turahabwa, muzatubarize irengero ryazo."

Undi muyobozi w’umudugudu yagize ati: "Twari twishimye tuzi ko zizajya zidufasha mu kazi kacu ka buri munsi ariko duheruka Guverineri abivuga, ahubwo se ko yari yazitweretse zagiye he? Erega hari igihe umuntu agira ikibazo mu mudugudu akaba yakwifashisha iyo telefone, none ntibashaka kuziduha."

Habitegeko Francis yasize adatanze telephone yemereye ba mudugudu mu ntara y’Iburengerazuba

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yemeza ko bemererewe izo telefone ariko ngo igihe ntikiragera.

Yagize ati: "Izo telefone koko Guverineri yarazibemereye ubwo yari yadusuye ariko bikajyana n’ingengo y’imari, icyo nabizeza ni uko mu ngengo y’imari ivuguruye bazazihabwa, ngira ngo lisite zamaze no gukorwa, izo telefone zindi bavuga bari beretswe zahawe abafashamyumvire mu buhinzi kandi twari twabibasonanuriye."

Uyu muyobozi yabijeje ko badakwiye kugira impungenge ngo kuko byanze bikunze bazazihabwa nkuko bazemerewe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru