Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari ababyeyi bo mu murenge wa Bigogwe, mu karere Nyabihu bahangayikishijwe n’abana birirwa batoraguza ibyo kurya mu kimoteri kiri hagati mu ngo.
Ni ikimoteri cy’ibishingwe kiri mu kagari ka Kora mu mudugudu wa Kageri, gisanzwe kibanganiye abaturage kuko kibatera umwanda n’umunuko ukabije.
Ibi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, aho basaba ko ubuyobozi bwashaka ahandi cyimurirwa, kurey’ingo z’abaturage.
Umwe muri aba baturage witwa Mukantezimana yagize ati: "Nta kuntu warinda umwana inzoka na kiriya kimoteri, tujya gushakisha imibereho tugasanga abana biriwe mu kimoteri kiri hano hagati mu ngo; icyo twasaba ni ko kiriya kimoteri cyahava kuko kitwangiririza abana ndetse natwe ubwacu."
Undi muturage witwa Mukaruriza Esperansiya yagize ati: "Iki kimoteri kiratubangamiye, abana birirwa batoraguzamo ibyo kurya, tekereza ibintu byose baza kumenamo bigahurira hano, duhora twagiye kuvuza inzoka, abana bacu barimo kwangirika, nta mwanda ugomba kubana n’abantu rwose!"
Kuba iki kimoteri kiri hagati mu ngo z’abaturage bafite impungenge nyinshi kubera ko kibamo imbwa ziza kubarira amatungo ndetse ngo nta muntu ushobora kuhanyura birenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera imbwa ziba zirimo zihunahuna.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko ari uruhare rw’abaturage mu gukumira abana kujya mu mwanda.
Ati: "Ni uruhare rw’abaturage kurinda abana kujya mu mwanda; ikijyanye n’imbwa zibamo tuzareba uburyo tuzitega gusa turimo gupanga gahunda y’ikimoteri kimwe cy’Akarere kizahuza santere ya Bigogwe, Jenda na Mukamira ku buryo twagira ikimoteri kimwe kinyuzwamo iyo myanda yose ariko ntabwo byari byatungana."
Visi Meya Pascal yakomeje agira ati: "Hagati aho tugiye gukorana na rwiyemezamirimo ushinzwe isuku ku buryo imyanda idatindamo, ijye ijya aho akwiye kuyijyana akayikura hariya."
Iki kimoteri cyubatswe hagati mu ngo hafi na Santere yahazwi nko kuri Shaba, abaturage bavuga ko kigiye kuhamara imyaka irenga itanu babana nacyo, bakaba barakomeje gutakambira ubuyobozi ariko ngo bakabura umuyobozi n’umwe ubakemurura iki kibazo.





















