Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabihu: Bahangayikishijwe n’umwanda uva mu bwiherero rusange ukabasanga mu nzu

Friday 26 January 2024
    Yasomwe na


Hari abatuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Kanyove ho mu karere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’umwanda uturuka mu bwiherero rusange bwubatse hagati mu ngo zabo bwuzuye umwanda ukaba ubasanga mu nzu.

Ni abaturanye na santere izwi nko mu ’kajagari’ bavuga ko ituranye n’ibiro by’umurenge wa Mukamira.

Mugirwanake Emerance, ni umwe muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, yagize ati: "Umwanda wa hano uratubangamiye kubera ko ubu bwiherero bwuzuye bakaba batabuvidura, urabona ko amazirantoki avamo arimo gutemba hirya no hino mu mirima, ubu se urabona iyi ari isuku, hano muri santere umuntu wese iyo amaze kunywa araza akihagarika aho abonye kandi murabona dufite abana bato, ubu se hari ikintu warira hanze n’iki kinuko, turasaba ubuvugizi badukize uyu mwanda."

Undi muturage yagize ati: "Iyi santere yo mu kajagari ihurirwamo n’abantu benshi, unwanda wo mu bwiherero unyanyagiye hirya no hino, biteye isoni kubona ari mu marembo y’ibiro by’umurenge bikaba bititabwaho, tuzarwara kuko ntakuntu aya masazi yaba ari kujya mu biryo ngo abantu babure kurwara, ntanaho bafite bavidurira, mbese iyo imvura iguye usanga umwanda urimo gutemba ukaza mu ngo, reba dutuye muri iyi nzu ubwiherero buri hano inyuma ubu se hari ubwinyagamburiro dufite ko birara bitunukira tukumirwa."

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi wa Santere yo mu kajagari, Manirabizi Jean Marie Vianney, yemereye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko hari ikibazo cy’umwanda koko gusa ngo bagiye kubikurikurana bavugurure ubu bwiherero.

Yagize ati: "Tugiye kureba icyo dukora kuri ubu bwiherero, bitarenze iminsi itatu, kandi iki kibazo kirahari koko twari twaravuganye n’abacuruzi kugira ngo babukore, kandi abajya kwihagarika mu myaka nuko basanga ubwo bwiherero butameze neza bakirwanaho, ubutaha muzasanga hari impinduka yabaye."

Mbarushimana Elizaphani ni umuyobozi w’umudugudu wa Kabere ubu bwiherero bwubatsemo yavuze ko atunguwe no gusanga hari umwanda uteye ubwoba, ngo agiye gukoresha umuganda hakorwe isuku.

Yagize ati: "Nibyo koko ikibazo cy’umwanda hano kiragaragara rwose kandi ntawahakana kuko mwahigereye, ndahageze ndumirwa, ikiriho cyo tugiye gusaba imbaraga zidasanzwe, nibiba ngombwa turitabaza umurenge ku buryo dukora neza ubu bwiherero, kandi twari twavuganye ko buri muryango ugira imfunguzo zawo none ntabwo byubahirijwe turaza kubakorera umuganda hagire isuku."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira bwana Bizimana Placide yavuze ko aribwo amenye iki kibazo cy’umwanda muri iyi santere gusa ngo agiye kugikurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse kibashe gukemuka.

Ni kenshi ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bushishikariza abayobozi mu nzego zibanze guhwitura abaturage bafatanyabikorwa kwimakaza isuku ariko iyo ugeze hamwe usanga bigira ba ntibindeba, cyane ko usanga abaturage batakamba kenshi bakabura ubakemurira ikibazo, nyamara kenshi iyo bimaze kujya mu itangazamakuru nibwo bikorwa.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru