Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Bamwubakiye ubwiherero bamusiga muri ’Nyakatsi’

Thursday 6 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umubyeyi witwa Ntabanganyimana Louise ufite abana babiri utuye mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Basumba mu mudugudu wa Vuga arasaba leta ko yamufasha akava mu nzu isa na ’Nyakatsi’ abamo ngo byibuze akabona imeze nk’ubwiherero yubakiwe.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu mudugudu wa Vuga acumbitsemo yasanze ubwiherero uyu mubyeyi yubakiwe bwubakishijwe anatafari ahiye mu gihe we arara mu nzu y’ibyatsi.

Avuga ko umugabo we amaze gupfa yagerageje kwirwanaho, kubaka inzu bikamunanira agahitamo kubakisha ibyatsi.

Yagize ati: "Umugabo wanjye yadodaga inkweto aza gupfa azize impanuka, yansigiye abana babiri ariko iriya nzu mureba y’igitangire (ibyatsi) niyo yari yatangiye kubaka, ubwo ubuyobozi bwari bwanyijeje amabati ndaheba, ubu niyo mpamvu mureba mba hano muri nyakatsi."

Uyu muturage akomeza avuga ubwiherero afite yabwubakiwe n’Umushinga ADRA Rwanda kubera ko yabaga muri matsinda afashwa n’uyu mushinga, kuri ubu akaba akomeje gutabaza abayobozi ko bamwubakira akabona aho gukinga umusaya.

Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu mubyeyi bose bahuriza ku kuba nta kintu uyu Ntabanganyimana afite yakuraho ubushobozi bwo kubaka inzu ngo ndetse iyo imvura iguye bagira impungenge ko iyo nyakatsi yamugwaho.

Umwe mu baturanyi witwaTwambazimana Josiane yagize ati: "Uyu muturanyi wacu abayeho nabi, afite abana, mbese ameze nk’urara hanze, icyo twamusabira ni uko bamwubakira. Mu bushobozi bwe yari yakomereje aho umugabo we yapfuye agereje ariko ubuyobozi bwamubeshye amabati none arimo kurara hanze."

Undi witwa Nzamukosha yagize ati:"ADRA niyo yamwubakiye uriya Musarane, tugerageza kumuha ibyo kurya ariko natwe ntitubihorana, iyo atabonye akazi abaraho gutyo, kandi kariya kazu nako kagiye guhirima."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Simpenzwe pascal avuga ko bagiye kuba bakodeshereje inzu uyu muturage mu gihe bataramwubakira.

Ati: "Ubundi twubakira umuntu yagaragaje uruhare rwe, ubu tugiye kuba tumukodeshereje mu gihe tutaramwubakira; reka mvugane n’ubuyobozi bw’umurenge turebe icyo dukora."

Amakuru yizewe agera kuri Mamaurwagasabo.rw ni uko ubwo umunyamakuru yari amaze kuva mu rugo uyu mubyeyi atuyemo ya nyakatsi yahise imugwaho biba ngombwa ko yongera gushakisha ibyatsi by’inturusu kugira ngo ayisane abone aho gukinga umusaya n’abana be.

Iyi nzu abamo ifite urusinga rw’umuriro w’amashanyarazi yahawe na REG muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose, ni mu gihe leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gutuza neza Abanyarwanda bagaca ukubiri n’inzu za nyakatsi.

Umuriro yagenewe ntiyabona uko awushyira mu nzu y’ibyatsi abamo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru