Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Karago baravuga ko bishimira kuba begerejwe amazi meza, bahawe ku bufatanye n’Uruganda rw’icyayi cya Nyabihu (Nyabihu Mountain Tea) nyuma y’imyaka myinshi bavoma ibiroha byo mu kiyaga cya Karago.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Karago, bavuga ko bishimira ibyo umukuru w’Igihugu Paul Kagame amaze kubagezaho.
Umwe muri aba baturage witwa Akimana Violet aragira ati: "Twajyaga tuvoma ibirohwa byo mu kiyaga cya Karago, tukarwara inzoka, abana bacu bari barashyiriyemo kuko bjyaga kuvoma bakagwamo, ubu ngubu turashima Kagame Paul ko yatizaniye amazi meza hano iwacu."
Undi muturage witwa Banyurwa pascal aragira ati: "Twabonye amazi meza, twari twarahangayitse cyane bikomeye kuko twashokaga biriya bizi byo mu kiyaga n’ibishanga ndetse bamwe baburaga n’ubuzima muri kiriya kiyaga ariko ubu tugiye guca ukubiri n’indwara twaterwaga no kunywa biriya bizi bibi byo mu kiyaga."
Bakomeza bavuga ko bari bamaze imyaka myinshi batazi uburyo amazi meza asa bakaba bavuga ko byari inzozi ko bazabona amazi asukuye.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi cya Nyabihu, Yves Mungwakuzwe yavuze ko atari ubwambere bafatanyije n’akarere ka Nyabihu mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: "Icyo twakwizeza akarere nkuko babizi, ibi ntabwo ari ibikorwa bya mbere dukoze, ni ibikorwa ngaruka mwaka tugenda dukora; si amazi gusa, yaba ari ukubakira abaturage batishoboye, kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, hari kandi n’amarero dufite hanouri Nyabihu turifuza ko akomeza kwaguka, kandi tuzakomeza gufatanya na karere guteza abaturage imbere."
Uyu muyobozi yasabye aba baturage kuzasigasira ibi bikorwa remezo begerejwe ,babirinda bo ubwabo ku buryo bitazangirika .
Ni umuyobora ureshya n’ibirometero bitatu na metero 400, ufite ibigega 2 bya m³ 10 na m³,14, ufite amavomo 5, uhuriweho n’imidugudu 4 , ariyo Nkomane, Karandagi, Muremure na Kadahenda, uzageza amazi meza ku baturage basaga 487 , wubatswe Ku bufatanye n’uruganda rw’icyayi cya Nyabihu (Rwanda mountain Tea) , watwaye miliyoni zisaga 15 .
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yashimiye abafatanyabikorwa uburyo badahwema kuba hafi abaturage ndetse asaba abaturage kuzakoresha neza aya mazi bahawe.
Atagira ati:"Turasaba abaturage bacu kubungabunga aya mazi begerejwe, ndetse nibagaragaze koko impinduka kuko niba bagiraga ikibazo cyaterwaga no gukoresha amazi mabi yo mu kiyaga , nibagaraze izo mpinduka, reka nshimire abafatanyabikorwa b’uruganda rw’icyayi cya Nyabihu, badufasha muri byinshi kandi ibi byose tubikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame."
Meya Mukandayisenga yakomeje asaba abaturage kuzabungabunga neza ibikorwa remezo begerejwe babyitaho cyane kuruta uko babyangiriza kandi bibafitiye akamaro.
Mu bindi bikorwa byatashywe kuri uyu munsi abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29 , birimo inzu zubakiwe imwe mu miryango 64 yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka karere muri Gicurasi 2023.



























