Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyabihu: Baratabariza umuryango w’abantu batatu barara muri nyakatsi

Monday 18 August 2025
    Yasomwe na

Hari umuryango ugizwe n’abantu batatu utuye mu mudugudu wa Buheke mu kagari ka Basumba, mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu utabarizwa n’abaturanyi bitewe nuko urara mu nzu imeze nka nyakatsi.


Ntaho bitaniye no kurara hanze.

Abaganiriye na Mamaurwagasabo TV bavuze ko ubuyobozi bwirengagije uyu muturage ngo kubera bagiye baza kumufotora bakamubeshya ko bazamwubakira, ariko amaso agahera mu kirere.



Ntawangwanabose Sarah yagize ati”Arara mu kiraro ubuyobozi bwagiye bumubeshya ko buzamwubakira ariko wapi, ahubwo dufite impungenge ko hari n’igihe ibisimba bizamurya. Ntagara shinge na rugero, ari mubujyahabi akwiye gutabarwa ubu se yaba afite ubushobozi agakomeza kuryama muri aya mazi koko.”


Inzu ikikijwe n’ikidodoki.

Undi muturage yagize ati”abayobozi bacu mu nzego zibanze ntakigenda uyu muryango urara hano munsi y’ikidodoki bahanyura buri munsi, ubu koko ntibiteye ikimwaro, mutubwirire Perezida wa Republika ko abayobozi yaduhaye bakoresha ikimenyane, nawe reba iki kiraro araragamo n’umugore n’umwana muri uru Rwanda rw’ubu.”


Inzu izengurutswe n’imifuka

Maniragaba Aloyz uba muri iyi nyakatsi n’umugore n’umwana umwe yabwiye MAMAURWAGASABO TV ko abayobozi bahereye kera baza kumufotora mu baturage batishoboye bazubakirwa, ariko ngo amaso yaheze mu kirere ibintu afata nko kwirengagizwa.


Maniragaba Aloyz , afite umugore n’umwana abayeho mu buzima bubi.

Yagize ati”Bigeze kunyemerera ko bampereza inzu hariya mu mudugudu, ariko imyaka igiye kuba itanu bahora bambeshya, bigeze no kumbeshya ko bazanyubakira, rwose ndimo gutakambira abantu bambona kumfasha nkabona aho kurambika umusaya, kuba muri ubu buzima ntabwo mbyishimiye, imvura iri kurara itunyagira, ikirirwa itunyagira twarumiwe mutuvugire abayobozi bacu mu nzego zibanze ntacyo batumariye, mbatumye kuri Perezida wa Repubulika mumunsabire aho gukinga umusaya.”


Ntaho bitaniye no kurara hanze.

Twifuje kumenya icyo Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo ntibwabasha kwitaba telefone kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru n’ubutumwa ntibigeze babusubiza.

NDAYAMBAJE Jean Claude

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.