Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyabihu , umurenge wa Karago baravuga ko bagiharikwa n’abagabo babo Ku buryo usanga umugabo afite abagore barenga babiri.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa karago binubira aka karengane gatuka rimwe na rimwe abana bandangara Kubera kubura ise ubitaho uko bikwiye.
Nyiramugisha twamusanze mu gasantere atubwira uburyo umugabo we amaze ibyumweru bibiri atagera mu rugo gusa ngo akaba afite amakuru ko afite undi mugore .
Yagize ati, "Mu rugo abagabo baracyaduharika, basigaye badusiga bakajya kwishakira abandi bagore abana bagasigara bandagaye ku gasozi. Numvise ngo yashatse undi mugore, amaze ibyumweru bitatu atagera hano rwose, yansigiye aba bana."
Undi mubyeyi yagize ati, "Ikibazo cyo guharikwa turacyagifite hano, abagabo basigaye badusiga bakajya kwirirwa binywera inzoga ndetse rimwe na rimwe ntitubabone ku buryo umara n’ukwezi utamuciye iryera"
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko hakwiye kubaho ubukangurambaga mu masibo y’imidugufu hakajya habaho kuganiriza imiryango nubwo ngo hari abatabigaragaza bakabihisha ariko asaba abagabo gushyirahamwe n’abagore babo .
Mukandayisenga yagize ati, "Turasaba ababyeyi kujya bagaragaza ibyo bibazo mu masibo yo mu midugudu kugira ngo babashe kuganirizwa ku kibazo cy’iharikwa. Uyu muyobozi akomeza asaba abagabo gushyira hamwe n’abagore babo bakareka kubashakiraho abando bagore, bagafatanya kurera abana baba barabyaranye bakubaka umuryango mwiza ushyize hamwe."
Usibye kuba aba babyeyi bavuga ko baharikwa bakomeza bavuga ko n’imitungo usanga ihatikirira binyuze mu gusesagura kw’abagabo babo cyane ko hari na bamwe mu bagore bimwa uburengenzira bwo kugira uruhare kuri iyo mitungo.


















