Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Hari ibiro by’akagari bikora bitewe n’uko ikirere cyifashe

Wednesday 31 January 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu baravuga batikibona serivisi ku biro by’Akagari ka Kanyove bitewe nuko bikora rimwe na rimwe biturutse ku kirere.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mudugudu wa Kabere ahubatse ibiro by’aka kagari, bakifuza ko bajya babona abayobozi bakabafasha muri serivisi cyagwa se ngo baba badahari bakajya babibamenyesha ntibirirwe bajya kuhashakira serivisi.

Umwe muri aba baturage witwa Iyamuremye William mu masaha y’igicamunsi twasanze ku biro by’Akagari ka Kanyove aje gushaka abayobozi atarababona.

Yavuze ko ibaye inshuro ya gatatu aza gushaka gitifu w’akagari ariko ntaramenya aho azamusanga ngo amuhe serivisi ashinzwe gutanga.

Yagize ati: "Nibyo mu nsanze hano ku biro by’Akagari ka Kanyove ariko ntabwo hafunguye, nta muyobozi uhari, ubu umurimo nari gukora uyu munsi urasubitswe, urumva ko ari ikibazo; serivisi dushaka ntabwo tuzibona nkuko bikwiriye, ariko ahari bishobora kuba byaratewe n’ibiza bikunze kutwibasira hano. Ubu iyi inshuro ya gatatu ngera hano ntabona umuyobozi, turasaba ko bajya batanga n’itangazo igihe badahari tukabimenya ntitwice akazi kacu."

Undi muturage yagize ati: "Serivisi za hano ni hafi ya ntazo, ahubwo bazashobore aka kagari bagasenye kuko ntacyo katumariye, none se kutaza kuhashakira serivisi ukayibura bivuze iki, njya numva barikuvuga ngo Goronome ararwaye ngo niyompamvu atagikora, ubu turiyerenja tukajya gushakira serivisi ku biro by’umurenge wa Mukamira."

NSABIMANA Innocent nawe ni umuturage wo muri ako kagari, yagize ati: "Biriya biro byubatse mu manegeka, iyo imvura yaguye nta muntu wahanyura, ubundi ibintu mbona ari ibishoboka ko bashakira uyu mugezi icyerekezo kugira ngo serivisi zo ku kagari zijye zikomeza ku rwego rw’akagari, namwe murabyumva ko ari imbogamizi ikomeye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira Bwana Bizimana Placide yavuze ko ibi biro bya Kanyove bikora rimwe na rimwe ndetse hari n’igihe serivisi zagatangiwe ku murenge bazibonera ku biro by’umurenge, ngo bitewe n’ikibazo cy’ibiza bikunze kwibasira muri aka gace.

Yagize ati: "Twazengurutswe n’ibiza, amazi aturuka mu birunga araza akuzura hariya ku buryo batabona inzira yo kujyayo, iyo humutse bahatangira serivisi, iyo huzuye amazi abaturage baza ku biro by’umurenge wa Mukamira, mu gihe hagishakishwa ahandi twabaye dushatse igisubizo, kandi iyo hatakoze hashyirwa itangazo, impamvu mutarisanzeho ubwo uwo munsi bari bukore."

Iyo imvura nyinshi yaguye nzira zijya ku kagari zirarengerwa

Mu bindi abaturage babwiye umunyamakuru kitari impamvu ishobora gutuma umuyobozi adakunze kuba ari ku biro by’Akagari ni ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utari muri ibi biro, ndetse bakomeza bagaragaza ko badashobora kubona serivisi nziza uko bikwiye ngo kubera ko akagari gakoramo abakozi batarenze babiri gusa, Sedo na Gitifu.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru