Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira akagali ka Mpinga umudugudu wa Mukaka hari umuryango ugizwe n’umugore witwa Uwamahoro Claudine n’umwana we, babayeho mu buzima buhangayikishije, aho abo bahoze baturanye bimuwe bahungishwa ibiza byaterwaga n’umugezi wa Mukungwa bo basigara bonyine kuko batishimiye ingurane y’inzu bahawe none ubu barara banyagirwa, ntibagira aho gukinga umusaya kuko inzu basigayemo yaguye ikaba ishobora kubagwaho ikabahitana.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga aho uyu byeyi ari mu bwihebe ariko kandi arashinja ubuyobozi kubatererana kuko ikibazo cyabo bakizi ariko abona baratereye agati mu ryinyo mu kumutabara.
Uyu mubyeyi twasanze muri iyi nzu uvuga ko nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda, ubwo yari amaze gutandukana n’umugabo we yaje ahitira muri iyi nzu twamusanzemo, yita iya nyirakuru, akaba asaba ko batuzwa neza nk’abandi banyarwanda.
Yagize ati "Njye naraje ubwo nari mvuye mu gihugu cya Uganda maze kunaniranwa n’umugabo, maze ngeze hano leta itubwira ko izatwimura ariko twabonye inzu batwubakiye ihwanye n’umuntu umwe gusa kandi mfite umuryango; dusaba ko batwubakira inzu ihwanye n’abantu barenze umwe kugira ngo natwe tuzave hano mu manegeka."
Imbere mu gisenge cy’inzu Uwamahoro yasigayemo iyo imvura iguye asa n’uraye hanze
Uwamahoro akomeza asaba leta ko yabubakira nabo bakagira ubuzima bwiza kuko ubuzima babayemo butabashimishije, barara badasinziriye.
Agira ati "Natwe nibadufashe dutuzwe heza nk’abandi, urabona ni twe gusa twasigaye hano; ubu se umugezi wa Mukungwa wongeye kuzura byagenda bite?"
Abahoze ari abaturanyi b’uyu muryango bawushinja kwinangira kwimuka
Nyiranzeyimana Odette avuga ko uyu muryango leta yashatse kuwutuza aheza ariko bakaba baranze, bo bakifuza ko bakubakirwa aho basanzwe batuye.
Yagize ati "Uyu muryango wanze kuva hano mu manegeka kandi murabizi ko hari igihe Ibiza byigeze kuza biradutwara twese hano, mwarabyumvise, aba rero banze kujya aho leta yabubakiye."
Nyiranzeyimana akomeza avuga ko mu minsi ishyize iyi nzu yigeze guhirima hanyuma barongera bayimusanira.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo ntibwabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru kugeza ubwo twabandikiye n’ubutumwa bugufi nabwo ntibadusubiza.
Gusa twiyambaje Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyira, Bwana Bizimana Placide, yavuze ko mu minsi mike uyu muryango uraba wimuwe kuko inzu bubakiwe iri hafi kuzura neza.
Yagize ati "Twarabubakiye, bafite inzu rwose, igisigaye ni uguturamo kandi inzu twabubakiye ntabwo ari ntoya nkuko babivuga kuko ifite ibyumba bitatu na salon, abantu babiri irabakwiriye."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe gito nta kabuza bazimuka kuko aho bari hateye impungenge.
Abatazi aho uyu muryango utuye hateganye n’inyubako y’Ibiro by’akarere ka Gakenke. Mu minsi yashyize higeze kuba ibiza byatewe n’imvura ikabije aho umugezi wa Mukungwa wuzuye abari bahaturiye bamwe bahasiga ubuzima, inzu zirasenyuka. Kuri ubu bamwe bamaze kwimurwa baratuye kandi batuye mu mazu bubakiwe na Leta y’u Rwanda.
Ikiraro kinyura hejuru y’umugezi wa Mukungwa

























