Mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira hari abaturage bavuga ko batewe impungenge n’ikigega cy’amazi cyamaze gusaza ntigisanwe none kirenda gusandara Kandi ubuyobozi bubizi.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Mukamira ,ahubatse iki kigega, ni icy’umuyoboro w’amazi cyubatse ku muhanda Munini-Nyabihu-Rubavu.
Umwe muri aba baturage witwa Ndagijimana Faustin yagize ati: "Imbogamizi dufite ni iki kigega, murabona ko gishaje ku buryo isaha ku isaha cyasandara bitewe nuko kiva amazi atakinyura mu itiyo ahubwo yishakiye inzira ku mpande; turasaba ko bazaza bakagisana kugira hirindwe impanuka gishobora gutera."
Undi muturage yagize ati: "Murabona ko abana bahora begeye iki kigega, mbese ubu gisadutse cyakwangiriza byinshi, ubu se urabona amazi atarimo kunyura mu mabuye mu nkuta bitewe nuko batajya baza kugisana? Kiramutse gisandaye twese hano ingaruka zatugeraho, hari igihe baje kugifotora tugira ngo bagiye kugisana ariko byahe byo kajya!"
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide yameje ko iki kigega gishaje kandi ngo abatekinisiye baragisuye kugira bazagisane, ariko biracyari mu nyigo.
Yagize ati: "Iki kibazo turakizi, buriya hacamo amazi menshi, ubwo rero iyo kimaze imyaka gitangira kuva kiba gikeneye maintenance (kugisana) ndetse abatekinisiye bakigezeho, baracyari mu nyigo yo kugisana, ntabwo ari icyo umuntu yavuga ngo kiraturika ejo cyangwa ejo bundi gusa kibazo twarakigaragaje."
Iki kigega gihuje umuyoboro utwara amazi hirya no hino mu karere ka Nyabihu, ni ikigega cyubakishijwe amabuye na sima nkuko ibindi bigega biba byubatse gusa ntabwo baheruka kugisana ndetse kiramutse gisandaye byateza ikibazo cy’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe udasibye n’impanuka.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















