Bamwe mu baturage bakorera muri santere ya Mukamira mu karere ka Nyabihu baravuga ko batewe umutekano muke ugirwamo uruhare n’ikizu gishaje cyihishamo amabandi.
Bavuga ko icyo kizu cyahindutse ikimoteri n’indiri y’amabandi, bakifuza ko cyasenywa.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyi santere rwagati aho iki kizu kiri ku muhanda munini Mukamira-Rubavu.
Umwe muri bo witwa Ntawizera Domithira yagize ati: "Iki kizu gikorerwano urugomo ba mayibobo bihishamo ku buryo ushobora gutaha bwije bakahakunigira, turasaba ko bagisenya kubera ko giteza umutekano muke, mwabonye ko cyuzuyeno n’umwanda mbese kirabangamye."
Undi muturage witwa Munyamahoro Bonavanture yagize ati: "Ni ukuvuga ngo ibi bizu biri hano biteza umwanda, ndetse ntiwanyura hano n’ijoro amabandi ataguteye kaci, iki kizu cyabaye indiri y’amabandi. Iyo bashikuje umuntu isakoshi nimo birukira, ugasanga ni ikibazo gikomeye, urabona ko cyegeranye na Kaburimbo bibaye byiza bagisenya cyangwa se bakagikinga dore ko nta n’inzugi zirimo."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira bwana Bizimana Placide yavuze ko iriya nzu ifite nyirayo, gusa ngo bagiye kumuvugisha bamenye niba agifite umushinga wo kuyikomeza.
Yagize ati: "Iriya nzu ifite banyirayo, bafite inshingano zo kuyikorera isuku cyangwa se niba bagifite umushinga wo kuyubaka; ubwo tuzabavugisha twumve, ubwo niba badashoboye kugira ngo bayisane bazayikuraho, kugeza ubu nta muntu turumva bamuhohoteye n’umuntu waturutsemo hariya."
Iki ni ikizu kiri muri santere ya Mukamira hagati cyegeranye n’umuhanda wa kaburimbo werekeza Rubavu, mu bigaragara amaso icyo kizu kirashaje ndetse bamenamo imyanda itandukanye ku buryo niyo uri mu muhanda wumva umunuko uba uturukamo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















