Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Ntibazongera kugorwaga no kugera kigo nderabuzima cya Nyakiriba

Sunday 31 December 2023
    Yasomwe na


Abaturage bo mu karere ka Nyabihu, by’umwihariko abakunze kugana Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba giherereye mu Murenge wa Rugera, baravuga ko batazongera kugorwa no kugera kuri iki kigo kubera ko batangiye kubahangira umuhanda mushya.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rugera , aho uyu muhanda urimo gukorwa bakaba ariho bahera bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ibikorwa remezo akomeje kubagezaho.

Ni umuhanda mushya ugera ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba unyuze ku musozi hejuru, ukaba ufite ibilometero 5.8

Theogene Uwimana yagize ati: "Mbere na mbere turashimira umukuru w’Igihugu cyacu ,uburyo amahwema kutugeza ku bikorwa by’iterambere, ubu batangiye kudukorera umuhanda Tubungo-Nyakiriba ni igikorwa cyiza dushima, iyo twafatwaga n’indwara ntibyatworoheraga kugera ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba, abantu baremberaga mu ngo kubera kubura uburyo bagera kwa muganga.”

Undi muturage witwa Harerimana Oreste yagize ati:"Turanezerewe , urabona twanyuraga mu misozi duhetse abarwayi, rimwe na rimwe hari abagiriraga ibibazo mu nzira ariko ubu ibyo ntibizongera kubaho, uyu muhanda mushya uzatworohereza no kugira ubuhahirane n’indi mirenge mu buryo bworoshye, twumvaga ko bitashoboka ibi byose n’Imiyoborere myiza."

Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba cyubatswe mu 1986 giherereye mu bilometero birenga 5 uvuye ku muhanda Musanze-Vunga na wo utarashyirwamo kaburimbo, bityo kubera ko ari mu misozi hakaba nta n’umuhanda wageragayo, imiti yagezwaga ku ivuriro yikorewe ku mutwe, cg bakajya kuzunguruka ahitwa mu Rwanyeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko kuba uriya muhanda utari ukozwe neza byabangamiraga imigenderanire ariko cyane cyane abagana n’abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba.

Yagize ati: “Uyu muhanda uzakomeza koroshya ubuhahirane n’utundi Turere duhana imbibi n’Uturere dukikije akacu, ndetse n’abaturage bazahahirana neza ariko uzafasha abaturage bacu kugeza umusaruro ku isoko. Ikindi cy’ingenzi ni ukorohereza umuturage kugera kuri serivisi zo kwivuza, hari bamwe mu barwayi baremberaga mu ngo kubera kubura uko bagera ku ivuriro."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imbangukiragutabara itazongera kugorwa no kugera kuri icyo kigo nderabuzima, yewe ngo bizoroshya no kujya iva ku bitaro bya shyira igere Nyakiriba mu buryo bworoshye.

Umuhanda Tubungo-Nyakiriba ufite uburebure bw’ibilometero 5.8, ukaba witezweho kuzuzura utwaye asaga miliyari 2 na miliyoni 198 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gutsindagirwa, gushyirwamo laterite ndetse gukorerwa imiyoboro y’amazi ku mpande, uzaba wuzuye mu gihe cy’amezi 18.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru