Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Umukecuru w’imyaka 94 yabeshywe kubakirwa icumbi none arasembera

Saturday 11 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bazayavuga Vedriyana w’imyaka 94, ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe utuye mu murenge wa Mukamira, umudugudu kibugazi, Akagari Rurengeri, aravuga ko amaze igihe kirekire abayobozi b’inzego zibanze bamubeshya kuzamushakira icumbi none aba mu gikoni yatijwe nuwo basengana.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Mukamira yasanze uyu mukecuru aba mu gikoni avuga ko yatijwe na Ntezehose basengana bityo akaba yifuza ko yashakirwa aho gukinga umusaya.

Yagize ati:"Bamaze igihe bambeshya kuzantubakira, ndetse mu nama baranyemeje ariko abayobozi binzego zibanze ntacyo bamariye, bampa vup gusa , ariko ndifuza ko nagira ahantu heza ho kujya mba nkava muri iki cyumba mwabonye mbamo."

Abaturanyi b’uyu mukecuru Veridiyana bahamya ko nta bushobozi afite agenda asembera aho ageze, ngo mbere yaratuye ahitwa mu Kabyaza aza akurikiye umuhungu, hanyuma amaze gupfa nibwo yatangiye kwandagara.

Umwe mu baturanyi be witwa Niyongabo Edson yagize ati:" Uyu mukecuru bamutije aka kumba , bari kubona asembera , hano ahamaze amezi atandatu kandi bagiye bamwizeza kumwubakira ariko yarategereje araheba , Ntezehose niwe wamutije hano."

Aba baturanyi be bakomeza bamusabira ko yafashwa akava muri buriya buzima bubi arimo agatuzwa neza nk’abandi bantu batishoboye aho kugira ngo ajye arara hasi.

Mariya Bazuyafite n’undi muturanyi we yagize ati:" Akwiye gushakirwa aho yakinga umusaya , kuko urabona ko ameze nabi, natwe kandi tugenda tumufasha tukamuha utwo kurya ariko ntabwo yakomeza kuba muri ubu buzima bubi gutya kandi ubuyobozi buhari bureberera abaturage."

Twifuje kumenya niba ubuyobozi bw’Akarere buzi ikibazo cy’uyu mukecuru maze umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe pascal avuga ko bagiye kuba barebye uburyo baba bamukodeshereje aho kuba mu gihe mbere yo kumwubakira bazabanza gukora isesengura bakareba niba nta sambu afite.

Yagize ati:" Ku makuru maze guhabwa ni uko Bazayavuga Vedriyana yasize umukobwa we ahitwa kintobo babanaga , aza mu kabyaza asanze umuhungu we , hanyuma amaze gupfa yaje kunaniranwa n’umukazana we hanyuma atangira gusembera, gusa nk’ubuyobozi icyo tugiye gukora ni ukuba tumukodeshereje , hanyuma tuzakora isesengura turebe ko twamwubakira."

Muri politiki y’Igihugu cy’u Rwanda ni uko nta munyarwanda ukwiye kurara hanze arinayo mpamvu, abari mu cyiciro cy’abatishoboye leta igenda ibafasha umunsi ku munsi , tuzakoneza dukurikirane iyi nkuru tumenye niba koko uyu mukecuru yarafashijwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru