Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Nyabihu: Umuryango w’abantu 8 wasenyewe burundu n’ibiza, bategereje umuyobozi wabavuganira bakubakirwa

Sunday 8 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere Ka Nyabihu, mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rugeshi hari umuryango ugizwe n’abantu 8, ukomeje gutakambira Leta ko yagira icyo ikora bakabona aho bakinga umusaya, nyuma yaho ibiza by’imvura bije bikabasenyera inzu bikayitwara bagasigara basembera.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri ako kagari yasanze umuryango wa Sebigori Jean Baptiste na Ntirivamunda Beatrice n’abana babo bose uko ari batandatu, byongeye babarirwa mu cyiciro cya Kabiri cy’ubudehe barasenyewe n’imvura gusa bavuga ko batazi icyo Leta izabakorera, kuko kuva inzu yabagwaho tariki ya 23 Mata 2022 nta muyobozi numwe urabageraho ngo agire icyo ababwira kijyanye no kubafasha.

Aha niho uyu mubyeyi avuga bari batuye inzu itaratwarwa n’ibiza

Ntirivamunda yadutangarije uko uyu muryango usanzwe utunzwe no guca inshuro baryamye babyuka bisanze ku gasozi kandi baraye mu nzu.

Yagize ati, "Twari turyamye twumva turengewe n’amazi niko gusohoka, nta kintu nta kimwe twakuyemo, ubwo Gitifu w’akagari niwe watugezeho, hanyuma abaturanyi batugiriye impuhwe baduha amafaranga ibihumbi 7 yo gukodesha indi nzu, ariko ubu turibaza uko bizagenda bikatuyobera. Gitifu nawe nta kijyanye n’ubufasha yigeze atubwira."

Abaturanyi b’uyu muryango bagerageje kuganira na Mamaurwagasabo bavuze ko uyu muryango ukwiye gufashwa cyane ko ibiza byaje biwutunguye kandi bakaba nta bushobozi bundi bafite butari uguca inshuro.

Mukahirwa Gisele yagize ati, "Nitwe twitanze turabakodeshereza tubonye ubuyobozi ntacyo birimo gukora. Umugore afite amaboko yakora ariko kubona icumbi biramugoye, Leta imufashe arebe uko yatuza abana."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rugeshi, Gahire yavuze ko uyu muryango uzubakirwa nk’abandi mu gihe cyagenwe, cyane ko yamaze gutanga raporo mu nzego zindi kugira ngo zizagire icyo zikorera uyu muryango wo muri aka Kagari.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal abajijwe kuri iki kibazo cy’uyu muryango yatwohereje ubutumwa bugufi bugira buti:

"Abaturage barasabwa kwimuka bakava mu manegeka, bagatura ahateganyijwe site z’imidugudu, dufasha abaturage batishoboye."

Kenshi aka karere ka Nyabihu gakunda kwibasirwa n’ibiza bibundikira inzu z’abaturage cyane ko iyo unyuze hirya no hino usanga ahantu henshi hari ibidendezi by’amazi ndetse bimwe bikazahinduka amasoko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru