Mu karere ka Nyagatare hari umuturage witwa Twagirimana Jean de Dieu, ufite ubumuga bwo kutabona urimo gusaba uwabishobora kumufasha kubona igishoro cyo gukora umwuga abashije kuko nta mibereho afite.
Ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Nyarupfubire, akagari ka Nyarupfubire mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare.
Avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi bw’ibyakenerwaga ngo akomeze yige arangize.
Yigiriye inama yo gushaka umugore kugira ngo agire umufasha mu buzima, arebe ko batera imbere ariko byaranze kuko nta mikoro cyangwa igishoro baheraho, akaba ariho ahera asaba abagiraneza ko abonye uko yakora umwuga wo kuboha imyenda yagira icyo bigezaho akarekera kuba umuzigo ku mugore we nawe ubona icyobarya ari uko avuye guca inshuro kandi bafite n’umwana.
Agira ati: "Umudamu niba agiye akazana icyo gihumbi cyangwa se ayo magana inani, ubwo nyine njye urumva ni ukurya rimwe ku munsi, kubera ko niba yagiye iyo za kabare araza ahahe nimugoroba. Ariko ndi kuvuga ngo mfite umurimo w’amaboko, agaca hirya nanjye ngaca hino tugahuriza hamwe urumva ntaba mbayeho. ubu mbayeho nk’inyoni, ntabwo ipanga ngo ivuge ngo mu 2024 mbayeho gutya, 2025 nzaba NDI aha, nanjye ni uko mbayeho. "
Twagirimana akomeza avuga ko umwuga yiyumvamo yakora, ukunze gukundira benshi mu bafite ubumuga ari ukuboha imyenda mu budodo kuko utabagora nk’indi kuko yanze kujya gusabiriza.
Ati: "Ibintu bijyanye no gufuma. Nabishobora, uri mu myuga abayabona bashobora.
Umunyamakuru wa Flash fm dukesha iyo nkuru yagejeje iki gitekerezo cya Twagirimama Jean de Dieu ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bwana Bagabo Anthony, asubiza ko kugira ngo barebe icyo bamufasha ari uko yabegera ku biro by’umurenge.
Ati: "Ubwo icyo ni igitekerezo cye, icyifuzo afite; icyo akora, yegera ubuyibozi bw’umurenge akatwegerera ndetse tukavugana n’ubuyibozi bw’abafite ubumuga tukareba dushingiye ku kibazo, bitewe n’ubumuga afite tukareba ikijyanye n’ubushobozi bw’icyo yashobora nawe tukamufasha."
Usibye kuba uyu muryango ubona icyo kurya nabwo ari uko umugore avuye guca inshuro, banafite ikibazo cy’uko inzu bacumbitsemo bumva nyirayo wayibatije afite gahunda yo kuyigurisha bakisanga basembera hanze kuko nta bushobozi bwo gukodesha iyo ariyo yose babona.
Kuba uyu muturage afite ubumuga ariwe uri gusabwa kujya kwegera ubuyobozi wakibaza niba nta buryo ubwo buyobozi bwakoresha bukaba ari bwo bwamwegera, bukamuruhura imvune yagira zo kubageraho ziturutse ku miterere y’ubumuga afite.






















