Abaturage bakaba n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batangaje ko ntacyababuza gutora Umukandida wabo Perezida Kagame n’Ishyaka ayoboye, kuko bamaze kugera kuri byinshi mu myaka irindwi ishize, biteze n’ibindi mu gihe kiri imbere.
Babigarutseho mu kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, byabereye mu murenge wa Karama mu mbuga ya santere y’ubucuruzi y’akagari ka Kabuga ahahuriye abarenga ibihumbi 50 baturutse mu mirenge igize akarere ka Nyagatare.
Mubyo barondoye bashingiraho batora Paul Kagame n’ishyaka rya FPR Inkotanyi birimo ibyahinduye imibereho yabo, ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi yoroshye.
Nyagatare nk’akarere gakorerwamo ubworozi buteye imbere, bishimira ko umukamo w’amata wavuye kuri kitilo miliyoni 12 mu 2017 ukaba ugeze kuri litilo miliyoni 40.
Mu buhindi umusaruro kuri hegitari warazamutse, uva Toni 3 ugeze kuri 6.
Bafite kandi ikigo cya Gabiro agrobusiness cya hegitari ibihumbi 16.
kugeza ubu 82ha zarahujwe zihingwaho umuceri, ibishyimbo, imyumbati n’ibigori.
Mu bikorwa remezo, ab’i Nyagatare bashimira Paul Kagame na FPR ko bubakiwe sitade nziza ya Nyatagare, izwi nka Gorigota, hasigaye hakira imikino ikomeye itandukanye.
Kugeza ubu kandi 24km z’imihanda muri Nyagatare zarakozwe ziranacaniye.
Impamvu bazatora Kagame na FPR kandi ni uko yabijeje ko bazubakirwa umuhanda Nyagatare-Rwempasha-Kizinga, ushyirwemo kaburimbo.
Ku muriro w’amashyanyarazi, abacaniwe mu myaka irindwi bavuye kuri 34% ubu ni 74%. Amazi meza nayo abayagejejweho bavuye kuri 62% mu 2017, ubu bageze kuri 78%.
Mu mibereho myiza mu karere ka Nyagatare hubatswe ibitaro bya Gatunda, mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri
1248 bishya.
Inka za girinka zageze ku baturage 5400.
Iyo bageze ku bituma badasiragira mu nzego za leta bishimira ko serivisi zose bazibona ku rubuga irembo.
Ibyo abatuye Nyagatare bishimira bigera kuri mukecuru Muziranenge Constance, akabura aho abihera kuko ubu asigaye yarateye imbere, umusaruro kuri hegitari ugeze kuri Toni 8, ikirenze kuri ibyo akaba yarasuwe na Perezida Kagame iwe mu rugo abikesha kwiteza imbere.
Abakandida depite bagaragaye kuri iyi site ya Karama muri Nyagatare bahagarariye abandi 80 ba FPR Inkotanyi ni Hon. Musolini Eugene na Jennifer Wibabara.
Samuel Mutungirehe



















