Mutungirehe Annociate, umunyamakuru wa Mama Urwagasabo yamusanze mu rugo rwe ruri mu mudugudu wa Nyabitare mu kagari ka Gikundamvura mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare, asanga ataka ubuzima bubi abayeho ariko akabushinja abamukuye ku rutonde rw’abafashwa mu nkunga igenewe abafite ubumuga batishoboye.
Uyu mukecuru ufite ubumuga bw’ingingo zirimo n’amaboko yakabaye akoresha yitunga, aba mu nzu ya wenyine, ntamwana n’umwe babana, byongeye ntakintu abasha kwikorera uretse ngo iyo agize abagiraneza bamufasha nkuko yabitangarije umunyaamakuru wa Mamaurwagasabo.
Uyu mukecuru yahoze ahabwa amafaranga afasha abafite ubumuga ndetse n’abageze mu zabukuru, azwi nk’ay’ingoboka, ariko aza kuyavanwaho mu myaka ibiri ishize, ibintu avuga ko ari akagambane yakorewe.
Yatangiye agira ati: "Twafataga ibihumbi 12, ariko maze gutanga amakuru y’umuntu bakubise bakamusenyera inzu bahise batangira kunyima amafaranga nahabwaga".
Nyuma y’uko ibi byose bibaye uyu mukecuru Annociate avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi ariko ntibugire icyo bumufasha.
Aha yagize ati: "Gitifu yarambwiye ngo azayansabira ndategereza ndaheba, sosiyare arangije aravuga ngo uwo si umukecuru wo guhabwa amafaranga, ati gitifu w’akagari ka Gikundamvura Ndayisenga Joseph yarangambaniye".
Kwica n’inzara ndetse n’izindi ngaruka zimugeraho kubera kubura amafaranga, ni bimwe mu bituma asaba ubuyobozi kuba yakongera agahabwa aya mafaranga yabonaga mbere.
Yakomeje agira ati: "Kubera ko mfite ubumuga no kwifurira simbibasha, inzara iranyica, simbona n’agasabune, Kandi hari abafashwa bafite amaboko badafite icyo banabuze".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Bwana Ntirenganya Paulin, yavuze ko uyu mukecuru yahoze ahabwa aya mafaranga ariko haza kuba amavugura aza kuvanwa mubabona aya mafaranga, bikekwa ko hari ubutaka afite, ariko nyuma y’igenzura rbakozwe ngo uyu mwaka ashobora kongera kuyahabwa.
Yagize ati: "Umuntu ufashwa ni umuntu udafite ikintu na kimwe, turavuga tuti ubwo byagaragaye ko ubutaka atakibufite, yabusaranganyije abana be, asigaye wenyine, ni ikibazo cyasuzumwa ku ngengo y’imari y’umwaka utaha, ariko mu gihe atarayabona yaba abayeho nk’abandi banyarwanda bose".
Mu bigaragara uyu mukecuru abayeho mu buzima bwa wenyine butamworoheye, cyane ko avuga ko n’abana babiri yasigaranye ntanuwe umwitaho.
Kuba afite ubumuga ndetse ageze no kuba ageze muzabukuru atishoboye ni imwe mu mpamvu mu zigenderwaho zagatumye ahabwa aya mafaranga y’ingoboka.
Ynaditswe na Valens Nzabonimana



















