Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyagatare: Isoko rikora nta bwiherero rigira

Monday 12 January 2026
    Yasomwe na

Isoko rya Gihengeri riherereye mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare aho abacururiza muri iri soko bavuga ko kuba ntabwiherero iri soko rigira ari ikibazo kibakomereye.


Abarema n’abakorera mu isoko rya Gihengeri muri Karere ka Nyagatare barasaba guhabwa ubwiherero.

Mukandayisenga Amina avuga ko bagorwa no kubona aho biherera yagize ati"Usanga nyine abantu bari kujya hirya mu bisambu kubera ko hano nta bwiherero dufite nyine urumva ko ari ikibazo’’.

Naho Mukamana Aline nawe usanzwe akorera muri iri soko yagize ati‘’Hano rwose ntabwiherero tugira pe mbese twiyambaza ubwiherero bw’abatuye hano hafi cyangwa tukihangana nyine’’.

Umuyobozi w’umurenge wa Mukama Longin Habineza avuga ko ubwiherero buhari ko ahubwo batari bazi ko bwafunzwe bityo ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kigakemurwa.

Yagize ati"ntabwo twari tuzi ko ubwiherero bufunze kubera koperative ishinzwe kubucunga yarabwubatse tubona ntampamvu yo kuhafunga gusa ubwo tubimenye reka tubikurikirane’’.

Ubwiherero bwakabaye bukoreshwa burafunze nk’uko abaturage babihamya ibituma biyambaza ibisambu.

Isoko rya Gihengeri rihuriweho n’uturere dutatu ari two Nyagatare Gicumbi ndetse na Gatsibo.

Hakizimana Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru