Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyamagabe: Abaturage bahangayikishijwe no kwivuriza kure nyamara hari ivuriro bahawe rikora ari uko ubuyobozi bwabasuye

Tuesday 30 September 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Kitabi akagari ka Mujuga hari abaturage bavuga bahawe ivuriro ry’ibanze ngo rijye riborohereza urugendo bakoraga bajya kwivuriza kure ngo ariko iryo vuriro riheruka gukora ubwo baritahaga.


Ivuriro rya Mujuga rikora igihe rishakiye.

Hirya no hino mu gihugu hagiye hubaka amavuriro y’ibanze yegerejwe abaturage azwi nka Poste de santé kugira ngo yorohereze abaturage baboneraga serivise z’ubuvuzi kure ariko kuri ubu abaturage binubira ko aya mavuriro yabaye bariga kuko ahenshi adakora nkuko bamwe mu baturage twaganiriye bo mu karere ka Nyamagabe umurenge Kitabi akagari ka Mujuga bavuga ko ivuriro bahawe rikora gusa iyo ubuyobozi bwabasuye.

Ati “Ivuriro ntabwo rikora rikora rimwe na rimwe nabwo hari umuyobozi wahaje nka meya cyanga ari nka gavana wahaje niho ubundi iyo yagiye ntabwo byongera gukora bahita bakoresha kujya kwivuriza ku Kitabi hano biba bigoye kuko kuhagera nikure cyane hakoreshwa isaha n’igice ku mukecuru”.
Undi nawe ati “Hariya Ku Kitabi batinda kukwakira kandi mituweri warayitanze ukahicara wahageza nka saa tatu, saa sita zikagera batarakwakira mwatuvuganira iri vuriro baduhaye rya post de santé rigakora kuko biratubangamiye”.

Aba baturage bavuga ko kuri ubu nubundi bagirakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi nabwo kuzibona bikaba ingorabahizi bitewe nuko haba hari umurongo muremure bagasaba ko aya mavuriro yashinzweho kubafasha yakoreshwa icyo yagenewe.

Ati "Biratubangamiye nkaha iri ryaraje turishima ariko iyo abayobozi baje kurisura rirakora nk’iminsi itatu ubwo bikaba bibaye ibyo nkubu ntabwo ririmo gukora Nkuko umubyeyi Perezida wa Repubulika yadufashije nadufashe n’aya mavuriro baduhaye akore".

Kuri iki kibazo inshuro zose twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand ntacyo yigeze atangaza kuri iyi nkuru, umunyamakuru yabahaye ubutumwa aranahamagara ntiyahabwa igisubizo kuri ibyo bibazo

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko kugeza ubu amavuriro y’ibanze ageze kuri 57% by’amavuriro yose ari mu gihugu, intego ikaba ari iyo kugira nibura ivuriro rimwe ry’ibanze muri buri Kagari.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu mavuriro amaze kubakwa hagaragayemo 20% byayo adakora cyangwa ntakore neza, mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko nibura 95% by’abaturage baba babonera serivisi zinoze muri ayo mavuriro.

Moise MUNYANEZA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru