Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyamasheke: Yaje muri Yubire none apfuye itaraba

Saturday 29 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

Umukerarugendo ukomoka muri Austria yarohamye mu Kivu karere ka Nyamasheke ahita apfa.

Namakuru yatangiye gucicikana isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ku wa Gatanu taliki 28 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagali ka Ninzi, Umurenge wa Kagano.

Avugana n’itangazamakuru umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yemeje ibyaya makuru ati: "Saa mbiri z’umugoroba, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umunyamahanga witwa Robert NENZINGER, yagiye koga mu Kivu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), ari kumwe na bagenzi be 6, hanyuma aza kurohama."

Amakuru ikinyamakuru mamaurwagasabo yamenye nuko uyu mugabo yari yaraje muri yubire y’imyaka 25 umwe mu bapadiri Waha Nyamasheke wibera hanze y’u rwanda amazeahawe ubusaseridoti,uyu rero kimwe n’abandi 19 baje muri ibi birori.

Mukamasabo Ati “Baje mu Rwanda ku wa Mbere, delegation y’abantu 19 bafite ubwenegihugu butandukanye, baje kubera ubufatanye basanganywe na Paroisse ya Nyamasheke na Karlau yo muri Autriche/Austria. Bacumbikiwe muri Paroisse Nyamasheke."

Bariya bakerarugendo bogeraga mu gice kiri inyuma ya Paroisse ya Nyamasheke, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagali ka Ninzi, Umurenge wa Kagano,
Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora kugira ngo hakorwe isuzumwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru