Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyamasheke: Yakubiswe agiye kwiba bimuviramo gupfa

Wednesday 26 February 2025
    Yasomwe na

Umusore witwa Maniraguha wo mu Mudugudu wa Musagara, akagari ka Gako mu Murenge wa Kagano, ho mu karere ka Nyamasheke biravugwa ko yafashwe agiye kwiba agakubitwa iz’akabwana akagirwa intere ubuyobozi bwaza bukamusanga aho yajugunywe yarangije gushiramo umwuka.

Ibi byabaye tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo Maniraguha yafatirwaga mu rugo rwa Iyamuremye Jean Marie Vianney wo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kagarama umurenge wa Kanjongo ari naho yakubitiwe.

Uyu muturage bisanzwe bivugwa ko yari umujura, umurambo we wasanzwe mu mudugudu wa Kirambo ho mu kagari ka Kigoya ho mu murenge wa Kanjongo, mu gihe yari asanzwe atuye mu Kagari ka Gako ho Mu murenge wa Kagano.

Umugabo, umugore n’umuhungu bicyekwa ko bakubise Maniraguha bahise bacika.

Umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Dusabimana Agnes yemeje ko Maniraguha yari asanzwe ari umujura, aho akubitirwa aho yari agiye kwiba kugeza apfuye.

Ati: "Yari umujura agiye kwiba baramukubita bamugira intere, bajya kumujugunya ahantu ubuyobozi twahageze busanga yashizemo umwuka. Twabishyikirije RIB na Police bari kubikurikirana."

Gitifu w’umusigire yasabye asaba abaturage kutihanira kuko ari icyaha ahubwo ko bajya bashyikiriza uwakoze icyaha inzego zibishinzwe.

Abacyekwaho gukora icyaha bahise bacika bakaba bagishakishwa, umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Kibugora mu gihe uri gukorerwa isuzuma ngo ubone gushyingurwa.

Sitio Ndori

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru