Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Amashusho y’umugore uyobora Inteko ishinga amategeko ya Free State muri Afurika y’Epfo, yambaye ubusa arimo kwikinisha akomeje kuvugisha abantu benshi.
Aya mashusho yashyizwe hanze nyuma y’aho umusore bakundanaga wo muri Nigeria ayashyiriye ku ka rubanda ku mpamvu z’indonke.
Bivugwa ko uyu mugore witwa Ntombizanele "Zanele" Beauty Sifuba yatekewe umutwe n’umusore bakundanaga wo muri Nigeria, wamubwiye ko agomba kumwishyura ibihumbi 300 by’ama-rand [asaga miliyoni 18 Frw] kugira ngo adashyira ayo mashusho hanze.
Uyu munya-Nigeria yaje gushyira hanze ayo mashusho nyuma y’aho uyu mugore yanze kumuha amafaranga yamusabaga.
Amafoto y’ubwambure bw’uyu mudepite yo yari yatangiye kujya hanze mbere gato y’uko amashusho nyir’izina ajya hanze.
Aya mashusho agaragaza uyu mudepite ari kwikinisha aryamye mu gitanda yambaye ubusa buri buri. Muri ayo mashusho, yari ari kuvugana n’undi mugabo hifashishijwe video, na we wari uri gukora nk’ibyo uwo mugore yakoraga.
Bivugwa ko atari ubwa mbere Abanya- Nigeria batekeye umutwe abantu bakomeye bo muri Afurika y’Epfo kuko ngo byigeze no kuba ku wahoze ari Meya w’Umujyi wa Mangaung.
Uwo Munya-Nigeria ngo yasabaga miliyoni imwe y’ama-rand kugira ngo adashyira hanze amashusho y’uwo meya.
Uwo mugore wari meya yanze ko yandagazwa maze yemera gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 60 Frw kugira ngo ubwambure bwe butaza gusakara ku mbuga nkoranyambaga.