Sara Onyango Obama, Nyirakuru wa Bwana Barack Hussein Obama, wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka 8, yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yatangajewe n’umukobwa we witwa Marsat Obama. Sarah Onyango Obama yavutse muri 1921.Yakomokaga mu bwoko bw’aba Luo, akaba yari atuye mudugudu wa Nyang’oma Kogelo mu mujyi wa Kisumu, hafi y’Ikiyaga cya Victoria.
Nta Cyongereza yari azi ahubwo yivugiraga cyane cyane ururimi cy’iki Luo. Ubwo yaganiraga mwuzukuru we Bwana Barack Obama, bamvikanaga binyuze mu musemuzi.
Sara Obama yari umugore wa Gatatu ari nawe muto muri bakeba be.
Yubahwaga cyane muri Kenya bidashingiye ku kuba ari Nyirakuru wa Obama ahubwo kubera ko uruhare yagize mu guteza imbere uburezi mu gace yari atuyemo.
The Nation dukesha iyi nkuru yanditse kuri Twitter ko uriya mubyeyi yari arwariye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga Hospital biri Kisumu. Yapfuye yujuje imyaka 99 y’amavuko.

















