Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yanenze inyigisho z’umuvugabutumwa wigisha avuga ko nta mugabo w’ingazwa uzajya mu ijuru, avuga ko nta wari ukwiye guterwa ipfunwe no kuba afasha umugore we kwita ku nshingano zo mu rugo.
Hari amashusho amaze iminsi ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo umuvugabutumwa w’umugore ahagaze ku ruhimbi yigisha iteraniro ko nta mugabo w’ingazwa uzajya mu ijuru, agakomerwa amashyi y’urufaya hakumvikana n’abandi baseka.
Hari aho uyu muvugabutumwa yumvikana agira ati “Ngira ngo mbwire abagabo bari aha, nta mugabo w’ingazwa uzajya mu ijuru ntawe nta mugabo w’ingazwa uzajyayo. Ntushobora kurenga na metero ebyiri wowe ntushobora […] igihe Marigalita akikuyoboza telecomande, Jean Marie tambika manuka, iyorose, wajyahe se sha? Wambwira ngo ubwo bwanwa bumaze iki?”
Igihe cyatangaje ko mu nama yari yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igahurirwamo abayobozi batandukanye b’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yanenze uyu muvugabutumwa.
Yagize ati “Mperutse kubona akantu kazenguruka kuri WhatsApp, umugore wigisha ngo umugabo w’inganzwa ntazajya mu ijuru, ariko ubwo buganzwa tuvuga ubaye ugaburira umwana wawe, ukamenya ko afite isuku uri umugabo bigutwaye iki ko ari umwana wawe? Iyo myumvire ishaje n’abanyamadini bari hano dufatikanye tuyihindure. Umugabo afashe umwana akajya kumukingiza kuko umugore we ari meya yagiye ku kazi, ari mu nama nk’aha ngaha bitwaye iki?”
Yakomeje asaba abari bitabiriye iyi nama gufasha Leta guhindura imyumvire yise ko ishaje y’abumva ko kuba umugabo yafasha umugore we imirimo yo mu rugo ari ubuganzwa.
Asaba ko imyumvire y’abanyarwanda yaba ishingiye ku muco cyangwa ku idini, abantu bakwiye kurebamo ibibafitiye akamaro akaba aribyo bihabwa agaciro.
Uretse uyu muvugabutumwa, hasigaye humvikana abandi bakoresha amagambo atavugwaho rumwe mu nyigisho zabo haba mu nsengero ndetse no ku maradiyo.
Urugero rwa hafi ni uwitwa Niyibikora Nicolas wigishirije kuri Radio Amazing Grace ashimangira ko umugore aho ava akagera nta cyiza kimuranga.
Inyigisho ze zaje gutuma imiryango irengera iterambere ry’umugore ihaguruka, biza no kugeza aho Radiyo yavugiyeho ifungwa burundu nyuma yo kugaragara ko ibyavuzwe ari ubutumwa bupfuye bwahawe abanyarwanda.

















