Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame, Dr. Habumuremyi yafunguwe

Friday 15 October 2021
    Yasomwe na

Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umaze umwaka urenga afungiye i Mageragere ku cyaha cyo gutanag sheke itazigamiye yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge nhyumayo guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2021 ni yo yemeje iby’imbabazi yahawe.

Mu iburanisha rya nyuma, Dr Habumuremyi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse yari yarananditse n’ibaruwa isaba imbabazi.

Yabwiye IGIHE ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi. Ati "Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza."

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko by’umwihariko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose.

Ati "Kuba nazihawe ni iby’agaciro gakomeye ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye."
Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yahigiye byinshi ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

Yavuze ko ubwo yandikaga ibaruwa isaba imbabazi, icyari kigamijwe cyane kwari ukugira ngo yicishe bugufi agaragaze ko amakosa yakoze atari akwiriye.

Ati "Ntiyari akwiriye umuyobozi nkanjye, bituma nsaba imbabazi [...] icyo nshyize imbere ni uguha agaciro izo mbabazi nahawe. Ni ukuvuga ngo guhera uyu munsi, mu buzima bwanjye, n’iminsi nsigaje kubaho ni ugukora ku buryo ntongera gutatira igihango cy’izi mbabazi nahawe. Ndacyafite imbaraga zo gukorera igihugu cyanjye, nzazitanga kugira ngo nkomeze kugikorera."

Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.
Yabwiye IGIHE ko agiye gukora ibyo asabwa byose, yubahiriza ibyo yategetswe n’urukiko.

Amaze kugera iwe no kugera imbere y’ikoranabuhanga, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yongera gushimira Umukuru w’igihugu wamugiriye ikigongwe.

Ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika&Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi.Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane,ndabizezako amakosa nakoze atazongera.Ndashimira n’ubutabera bw’u Rwanda."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru