Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Nyuma yo gupfusha umugabo we Umwamikazi Elizabeth II yanduye COVID-19

Monday 21 February 2022
    Yasomwe na

Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II yanduye COVID-19, ariko akaba agaragaza ibimenyetso byoroheje.

Ibitangazamakuru byavuze ko Queen Elizabeth yaba yarandujwe Coronavirusi n’umuhungu we, Igikomangoma Charles, kuko ku wa 10 Gashyantare ari bwo byamenyekanye ko Charles yanduye COVID-19, nyuma y’iminsi ibiri ahuye na nyina.

Hagiye gushira imyaka ibiri Queen Elizabeth II abuze umugabo we, Prince Philip, wapfuye abura umwaka umwe ngo yuzuze 100 nubwo we atazize COVID-19.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamakuru wa Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa Émeline Vin uri mu murwa mukuru w’u Bwongereza i Londres, ngo umwamikazi azakomeza gukora imirimo yoroheje, azaba akorera i Windsor. Ikindi ni uko abakozi benshi b’ibwami na bo banduye COVID-19.

Mu gihe cy’iminsi 10, ibwami byari mu ibanga rikomeye ko umwamikazi yaba yari arwaye, nta tangazo ryatanzwe rivuga ko yaba yari yanduye COVID-19.

Mu by’ukuri Umwamikazi Elizabeth II yagaragaye ku wa Kabiri yakira mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri videwo (visioconférence) impapuro zemerera Ambasaderi wa Estonia guhagararira igihugu cye mu Bwongereza.

Iryo tangazo rivuga ko Umwamikazi Elizabeth uzuzuza imyaka 96 muri Mata, yanduye COVID-19 ryatunguranye kuko yongeye kugaragara mu ruhame mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kuba yaravuzweho uburwayi mu mpera z’umwaka ushize mu Kwakira.

Abanyapolitiki n’abandi bantu bakomeye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bifurije Umwamikazi Elizabeth kurwara ubukira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru