Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

OIF: Perezida Macron yashimangiye ko Francophonie ari Umuryango w’amahoro

Friday 4 October 2024
    Yasomwe na

Ubwo yafunguraga Inama ya 19 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’igihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Francophonie, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yashimangiye ko uyu muryango ugamije amahoro no kugera ku iterambere rirambye.

Ni Inama ikomeye yafunguriwe i Paris mu Bufaransa, mu mugi ufite amateka yuko ariwo wemerejwemo ko ururimi rw’Igifaransa arirwo rurimi ruzajya rukoresha muri iki gihugu, mu nzegi z’ubutegetsi rusimbuye Ikilatini.

Perezida Macron yagize ati: "Intego uyu muryango wa Francophonie idufitiye ni intego y’amahoro n’iterambere rirambye. Ni umurwa w’ubufatanye twese tugomba kwishimira kubamo."

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa OIF, Madame Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko uyu muryango ari cyogera, atari uw’umugabane wa Afurika gusa.

Yagize: "Oya, Francophone si Ubufaransa bw’Afurika! Ntabwo igera mu Nguni esheshatu gusa cyangwa ngo ibe ari inyafurika. Ni mpuzamigabane iri ku migabane itanu yose.

Ni iya rusanga muri Leta 88 na za guverinoma, ikora ku buzima bw’abaturage."

Zimwe muri gahunda zikomeye zitezwe kuzakorwa na Perezida Macron muri iyi nama y’uyu mwaka, ni ukuzagira umwanya w’ubuhuza bw’u Rwanda na DRCONGO, binyuze mu kuzagirana ikiganiro na buri mukuru w’igihugu, Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO) hanyuma akazabona Gutanga inama yuko impande zombi zagarura amahoro mu karere ziherereyemo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru