Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

PSF n’inzego z’umutekano barasaba abacuruzi gucika ku ngeso yo kunusura

Monday 30 September 2019
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera psf, bufatanyije n’inzego z’umutekano nka RIB na Police, barasaba abacuruzi baranguza ibicuruzwa cyane cyane by’ibiribwa mu mujyi wa Kigali gucika ku ngeso yo kugabanya ibiro ku mifuka ituruka mu nganda kuko bihombya ababarangurira.

Hari mu nama yahuje ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera PSF, Ikigo cy’igihugu cy’ubugenza cyaha RIB, Police y’U Rwanda ndetse n’abacuruzi bakorera mu mujyi wa Kigali nandi bakorera mu nkengero cyangwa mu ntara baba baje kurangura ahazwi nko ku isoko rya Nyarugenge, ari naho iyi nama yabereye.

Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aha, biganjemo abacuruzi bacuruza ibyo kurya, ingingo nyamukuru yagarutseho umuyobozi w’uru rugaga Robert Bapfakurera, yavuze ko hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’abacuruzi bamwe na bamwe bagenda bakora icyo bita kunusura bakagabanya ibiro ku mifuka yibyo kurya cyane cyane kawunga, umuceri n’isukari, aho umufuka ugizwe n’ibiro 25 usanga bakuyeho ibiro 3, kandi ntibibuze uje kurangura kuwurangura nkaho ukirimo ibiro 25, ibi uwaranguye we bikazamuviramo guhomba, kandi bigaragara ko hari abamaze guhombywa nubu bucuruzi.

umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF Robert Bapfakurera

Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Iyi ngeso yo kunusura imaze kugaragara cyane kandi benshi babihomberamo kubera ko bacuruje ibituzuye bigatuma bafunga imiryango, gusa twabihagurukiye tunashyiraho komite yo kubirwanya, mu gihe iyo komite izaba inaniwe tuzakorana n’inzego zishinzwe umutekano RIB na Police bazabidufashamo”.

Abajijwe n’itangazamakuru icyaba gitera aba bacuruzi iyi ngeso yo kunusura, yasubije ko akenshi bino ari nk’indwara, kuko iyo umucuruzi umwe abikoze ahita agabanya n’ibiciro, abandi bakabona bahomba bityo n’abandi bakisanga babikoze kandi batari babigambiriye.

Uwari uhagarariye Police muri iyi nama, CIP Joseph NZABONIMPA, yavuze ko umucuruzi n’umuntu ushinzwe umutekano, hagomba kubaho imikoranire myiza kugira ngo igihugu gitere imbere.

Yagize ati ”Umucuruzi ukiba ikiro kimwe cyangwa 2 bigatuma afatwa akanafungwa uwo ntaba ari umucuruzi ahubwo bayaba byiza abiretse akabanza akajya kwiga ubunyangamugayo, kuko ubucuruzi busaba kuba umuntu wo kwizerwa kugira ngo uteze imbere igihugu”.

Yanagarutse kandi kubacuruza magendu, yibutsa abacuruzi ko ibyo bakora byose, nta gicuruzwa kiva mu ntara ngo kigere I Kigali kitanyuze mu mihanda kandi haba harimo abashinzwe umutekano, kabone nubwo byaharenga bikagera muri butike, police yakajije politike y’umuturage kuba ijisho rya mugenzi we abenshi banabicuruza usanga batangwa n’abaturanyi babo.

Yakomeje agira ati ”Niba wanacitswe ukazana ibitemewe n’amategeko nufatwa ntukiruke ngo ute imodoka jya uhagarara n’umutima mwiza ushyikirizwe police, ikindi kandi abacuruzi mwite kuba kiriya kuko nabyo turi kubikurikirana kandi uzafatwa yakira nabi abamugana nabyo azabihanirwa”.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw, batangaje ko iki kibazo cyo kunusura gihari koko kandi ko nabo ubwabo kibahangayikishije, cyane ko ngo iyo umucuruzi mwegeranye anusura, bituma agabanya ibiciro kubamurangurira, hanyuma mugenzi we begeranye akabura abakiriya bigatuma ahomba kugeza nubwo akinze umuryango kandi ngo sibake bamaze gukinga imiryango kubwubu bujura bwiswe kunusura.

Zaburoni Gihana ni umwe mu bacuruzi bacururiza mu isoko rya Nyarugenge yagize ati “Ibi bintu birakorwa, ariko bikorwa n’umucuruzi utari inyangamugayo, mu byukuri hari abacuruzi benshi baturuka mu ntara bakaza bavuga ngo bajyanye agafuka k’umuceri ka kilo 25 bagerayo bagasangamo 23, byumvikana koi bi bintu rero bihari kandi nta kivugwa kidahari ni nayo mpamvu ubuyobozi bw’urugaga nizi nzego zishinzwe umutekano ziba zateguye igikorwa nkiki ngo babitubwire muri rusange”.

Ikintu cyagarutsweho cyane n’abagiye bafata ijambo ni ijambo “Ubunyangamugay” Bose bakaba bagaragaje ko umucuruzi wese akwiye kugira indangagaciro y’ubunyangamugayo, ku girango adahombya abamurangurira kimwe n’abacuruzi babangikanye nawe, gusa bikaba byarangiye bamwe mu bacuruzi bemeye ko ibi bikorwa kandi bagiye kwisubiraho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru