Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Padiri Obald Rugirangoga yitabye Imana azize COVID-19

Friday 8 January 2021
    Yasomwe na

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, yitabye Imana kuri uyu wa 8 Mutarama 2020, aguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umwe mu bihaye Imana muri Kiliziya Gatolika utifuje ko dutangaza amazina ye, abwiye Iriba News dukesha iyi nkuruko Padiri Obald yari arwaye coronavirus, akaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana aho kuri ubu ari Umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi. Hari muri Gashyantare 1955.

Yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayigiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa cumi i Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi. Yemeza ko yabaye Padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda.

Yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko benshi mu muryango we barimo na nyina barishwe. Se umubyara, we yishwe mbere ahagana mu mwaka wa 1970 azira ko yari umututsi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru