Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Pakistan: Imvura imaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 350

Tuesday 19 August 2025
    Yasomwe na

Kuva tariki ya 14 Kanama, imvura yaguye mu buryo budasanzwe imaze kwica abantu barenga 350, abandi amagana baburiwe irengero.


Muri Pakistan abarenga 350 bamaze guhitanwa n’imvura.

Uduce twibasiwe cyane harimo Swabi na Buner, aho inzu zasenyutse, ahandi haba isayo.
Imvura ikomeje kugwa, bigatuma ubutabazi butagera kubaturage, inzira zari zarafunguwe zongeye kwangirika bikomeye, ibinyabiziga bya gisirikare ntibishobora kugera mu baturage ’’Muri metero nke gusa, inzu yanjye yose yansenyukiye mu maso, nta kintu nakijije.” Sharif Khan, umwe mu bakoreraga ubucuruzi mu duce tumwe twangijwe n’imvura.


Abantu baba babuze aho bugama imvura.

Amakuru y’ikigo gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere metewoliji cyemeje ko imvura izakomeza kugwa kandi nyinshi mu minsi irimbere, ku buryo bizateza ibyago abaturage byo kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda .


Ibintu byinshi byatwawe n’amazi.

Uretse ubuzima bwa muntu, amatungo nayo yibasiwe n’ibiza. Imibare igaragaza ko inzu 336 arizo zasenywe n’ibiza ,amashuri 57 arangirika ,ibikorwaremezo 23 nabyo birangirika. Miliyoni 255 z’abaturage zugarijwe n’ingaruka zikomoka kuri ibi biza byatewe n’imvura.


Inzu nyinshi zangijwe n’amazi.

ISHIMWE Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru