Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Paul Rusesabagina ati Nkeneye amezi 6 yo kwiga urubanza

Friday 12 March 2021
    Yasomwe na

Paul Rusesabagina yasabye ubucamanza ko akeneye igihe kingana n’amezi atandatu yo kwiga neza dosiye ye, gutegura urubanza rwe ndetse n’abavoka mpuzamahnga bamufasha gutegura dosiye ye, yongeraho ati nk’uko bisanzwe bikorwa no ku bandi.

Ni kuri uyu wa Gatanu ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi bantu 18 baregwa ibyaha binyuranye bifitanye isano n’iterabwoba.

Mu gutangira iburanisha ry’uyu munsi, Umucamanza yavuze ko uruhande rwa Rusesabagina rwanditse rusaba ko nanone urubanza rwasubwikwa kubera impamvu zitandukanye, zirimo kubona umwanya n’ibikoresho bihagije byo gutegura urubanza mbere y’uko ruburanishwa mu mizi.

Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi, ariko iyo ngingo yamaganiwe kure n’abunganira abandi bareganwa na we mu rubanza bashimangira ko ubwo ari ubundi burybashaa bwo gutinza urubanza.

Me Rudakemwa Felix wunganira Rusesabagina yavuze ko nibura kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga neza kuri dosiye, akeneye amezi atandatu. Ati “Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.’’

Yakomeje avuga ko umukiriya we agomba kuanza kwiga dosiye za bagenzi be baburanira hamwe, kugira ngo mu gihe yiregure ajye amenya uko yisobanura ubwe ariko anavuga nk’umwe mu bagize itsinda. Ikindi yagaragaje ko ni uko kugeza ubu bagejeje ku 10% ry’ibyo basabwa kugira ngo babe biteguye.

Umuvamanza yababajije impamvu byabafashe igihe kinini kwiga idosiye, mu gihe bagenzi be bafatiwe rimwe uko ari 17 byaboroheye guhita bategura dosiye zabo kandi zihuye kuko zose ari izijyanye n’byaha by’iterabwoba bakurikiranyweho.

Umwunganizi wa Rusesabagina yavuze ko impamvu nyamukuru ari iy’uko byoroshye umenya iby’idosiye y’umukiriya we ariko bigoye kumenya iz’abandi bareganwa uko zihagaze.

Rusesabagina na we yongeyeho ati: “Dosiye yanjye irihariye kuko irimo ibirego bijyanye na MRCD Ubumwe, ibya FLN, ibirebana na Niyomwngere n’ibindi byinshi bitari muri dosiye z’abandi tureganwa. Ikindi nabonye igihe gito cyo kuvugana n’Umwavoka wanjye (Gatera Gasharabana) kubera imbogamizi za COVID-19.”

Yakomeje avuga ko indi mpamvu akeneye igihe ari uko ubu ari mu kwezi kwa kabiri abonye umwunganizi wa kabiri mu by’amategeko, mu gihe ari we uzajya uboneka kenshi igihe Me Gasharabana afite izindi manza yitabiriye muri Tanzania.

Urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo rudate umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina, harebwa niba urubanza rwasubikwa agahabwa igihe cyo kwitegura bihagije.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru