Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame Paul yifurije abagore umunsi mukuru wabo

Monday 14 May 2018
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ababyeyi bose, abo mu Rwanda, Afurika ndetse no ku Isi hose umunsi mwiza wabo anasabira umugisha umufasha we Jeannette Kagame.

Buri Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi, u Rwanda rwifatanye n’isi kwizihizwa umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore.

Kuri iyi nshuro wizihijwe ejo ku wa 13 Gicurasi 2018, abantu batandukanye berekana urukundo cyane cyane kuri ba mama babo ndetse no ku babyeyi b’abagore muri rusange.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore agira ati “Umunsi mwiza ku babyeyi bose bo mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi yose.

Ku mubyeyi udasanzwe mu rugo rwacu, mu buzima ndetse n’abana bacu bane, Jeannette, murakoze, Imana ibahe Umugisha.”

Nyuma y’ubu butumwa bwa Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame yamusubije amushimira avuga ko we n’abana be ariyo mpamvu ituma aba uwo ariwe.
Ati “Ndanezerewe ku bwanyu, Paul Kagame, Ivan, Ange, Ian na Brian ku bwo gutuma mba uwo ndiwe.”

Umunsi w’ababyeyi b’abagore ‘Mother’s Day’ ni umunsi wizihizwa mu rwego rwo guha icyubahiro buri mugore wabyariye umuryango, wizihizwa ku minsi itandukanye mu bice byo hirya no hino ku Isi ariko cyane cyane muri Werurwe na Gicurasi.

Wuzuzanya n’indi irimo uwo kwizihiza ababyeyi b’abagabo ‘Father’s Day’, uwahariwe kwishimira abavandimwe ‘Siblings Day’, n’uwiswe ‘Grandparents Day’ wizihizwaho abibarutse ababyeyi b’umuntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru