Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wari warahamwe n’icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.
Ni umwe mu myanzuro yasohotse mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize tariki ya 13 Ukwakira 2021.
Izi mbabazi zahise zikuriraho Dr Habumuremyi igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Pierre Damien Habumuremyi, ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko ahamwe n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, ahanishwa gufungwa imyaka 3 anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw.
Nyuma y’umwaka afunzwe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakomeje kumuhamya ibyaha yari akurikiranyweho ariko rumusubikira igifungo cy’umwaka n’amezi atatu.
Dr. Habumuremyi Damien ni umurwanashyaka wa FPR Inkotanyi akaba yabaye mu nzego nkuru z’igihugu zirimo kuba umunyamabanga nshingwa bikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, minisitiri w’uburezi, Minisitiri w’intebe mu gihe cy’imyaka itatu ndetse yanayoboye urwego rw’Igihugu rw’imidari n’ishimwe aho yavuye ajya gufungwa.
Umuryango we nawe bwite batakambiye urukiko inshuro nyinshi bavuga ko arwaye indwara nyinshi zirimo n’izidakira bityo ko atashobora ubuzima bwa gereza.
Muri Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.















