Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yabajije abayobozi ibyo bahugiyemo kugeza ubwo abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga

Monday 27 February 2023
    Yasomwe na

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze abayobozi mu nzego za Leta batita ku bibazo by’abaturage, yibaza ibyo bahugiyemo kugeza ubwo abaturage bahitamo gutabaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho n’abandi bantu.

Yabivuze ubwo yafunguraga Inama y’Umushyikirano 18 yongeye kuba nyuma yo gusubikwa kenshi kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yabuzaga abantu guteranira hamwe, iyaherukaga yabaye mu 2019 ku nshuro ya 17.

Perezida Kagame yavuze ko bishingiye ku kudakurikirana kw’abayobozi, binatuma umuturage ageraho akarengwa n’ikibazo akarinda kubyikurikiranira.

Ati: "Ukabona ku mbuga nkoranyambaga, ari no mu nzira gusa, yashobewe, aratabaza, agasakuza ati ’ariko mwadutabaye’."

"Ukamubaza uti ’wowe uri uwa he’ ati ’mva ahangaha’, ’nta bayobozi ahari?’ ati barahari ariko ntitubabona, ntaho duhurira, bati ’mudutabare’.”

“Abaturage barinda gutabaza buri munsi, buri munsi, kuri buri kintu, kubera iki? Muba muri hehe, abayobozi, muba muri he? Wenda ariko ibyanyu ku giti cyanyu murabikemura, mwikemurira ibyanyu mukarangiriza aho, bikarangirira aho."

Ni ibintu ngo usanga byageze mu nzego za leta n’abikorera, ibyagombaga gukorwa ntibibe kandi amafaranga yatanzwe, uwagombaga kubikora agakora ibiciriritse.

Yavuze ko ibintu bitahora gutyo, ku buryo abantu bahora bakora ibitajyanye n’ibyo bakabaye bakora.

Perezida Kagame yakomeje ati "Ntabwo ari inkuru numvise, nirirwa muri mwe murabizi, kandi nimushaka nanababwira mvuga amazina nti haguruka, haguruka, nti wirirwa muri ibi.”

“Ubaza umuntu uti habaye inama, abantu bemeranyije icyo gukora, n’uburyo burahari, hari ubwo buryo butaboneka, ariko bukaba buhari, hamara igihe bakabaza bati bya bindi bigeze he? Ntabyo azi."

Yakomeje ati "Mwagabanyije guhora umuntu arwana namwe buri munsi, buri munsi, buri munsi, bose kandi. Minisitiri w’Intebe, ibyo turaza kubigenza dute? Ntibyakunda ko abantu bamwe babyemera.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi mikorere ariyo idindiza iterambere ry’igihugu, ukabona abana bamwe baragwingiye, abayobozi bashishe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru