Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yitabiriye umukino w’Amavubi na Nigeria

Tuesday 10 September 2024
    Yasomwe na

Nyuma y’igihe kitari gito Umukuru w’igihugu atangaje ko hari Inama yagiriye abafite Siporo mu nshingano, uko bazahura umupira w’amaguru akagaruka kureba imikino nk’ibisanzwe, kuri uyu wa Kabiri yitabiriye umukino w’ikipe y’Igihugu Amavubi yakiriye iya Nigeria.

Abazi kubara imyaka neza basanga Perezida Kagame yari amaze imyaka umunani atarebera umupira w’amaguru w’amakipe y’imbere mu Gihugu kuri stade imbonankubone.

Yaherukaga kureba umukino uwo ari wo wose wa ruhago w’amakipe y’imbere mu Gihugu ari kuri sitade tariki 30 Mutarama 2016 ubwo Amavubi yakinaga na DRC, atsindwa 2-1 muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika mu irushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) u Rwanda rwari rwakiriye.

Umukino w’uyu munsi wari umukino w’umunsi wa Kabiri wo mu itsinda rya kane ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu 2025, waberaga kuri Stade Amahoro.

Umukuru w’Igihugu yinjiyemo mu gice cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino asanga amakipe yombi anganya 0-0 nk’uko igice cya mbere cyari cyarangiye.

Amavubi afite amanota abiri nyuma yo kunganya imikino ibiri ya Libya na Nigeria, mu gihe Super Eagles ikiyoboye iri tsinda n’amanota 4.

Abafana bitabiriye uno mukino bemerewe kwinjirira Ubuntu, abaguze amatike aremereye nabo bagira uko babyumvikanaho na FERWAFA.

Umuzamu w’Amavubi yashimiwe n’abafana kwitanga bikomeye mu mukino wa Nigeria

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru