Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Kagame yahwituye abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage

Wednesday 14 August 2024
    Yasomwe na


Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, avuga ko bidakwiriye kuba bamenya ibibazo ntihagire igikorwa.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro ya Minisiteri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente n’abadepite mu nteko Ishinga amategeko.

Yagize ati :"Hari ukutabimenya, wari ukwiriye kuba ubimenya kuko ni cyo ushinzwe, hari ukubimenya ntugire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe;Ibyo ni mu mikorere ya buri munsi, ariko noneho hari no kudakorana, kandi mwanabivuze ko twese tugomba gukorana, tugomba kuzuzanya, nta muntu kamara wakora ibintu wenyine ngo byuzuze za nshingano."

Perezida kagame yakomeje yibutsa abayobozi bahishira amakosa ya bagenzi babo kuyareka bakayacikaho burundu ngo kuko usibye ibyo, abayobozi baba bagomba kwibukiranya ibikwiriye gukorwa bakamenya inshingano.

Yagize ati:"Nta mpamvu wabiceceka ukareka bigahita gutyo gusa , bigakomeza ndetse bikiyongera ku buryo icyo byangiza kigenda gikura,Ntabwo ari uko bikwiriye kuba bimeze, ni umuco mubi."

Mu bindi bibazo yongeye gukomozaho nikimenyane mukazi , ruswa no gutonesha ibi ngo bigomba gucika kubwra ko abayobozi bakorera abanyarwanda.

Biteganyijwe ko mu minsi mike haraba hamenyekane abagize Guverinoma bashya , nkuko biteganwa nitegeko nshinga.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru