Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yasabye ikintu cy’ingenzi mu iterambere rya Afurika

Thursday 2 February 2023
    Yasomwe na

Ubwo yari mu nama yiga ku Iterambere ry’Ibikorwaremezo muri Afurika, Perezida Kagame yasabye ko hakorwa ibishoboka byose hagakusanya ubushobozi bugamije kubaka ibikorwaremezo ku mugabane wa Afurika kuko ari rumwe mu nzego zikiri inyuma.

Ni inama ikomeye iri kubera i Dakar muri Sénégal, ariyo kandi nk’Umuyobozi wa gahunda ya AUDA-NEPAD yashinzwe mu buryo bwo kwimakaza intego ya Afurika y’uko mu 2063 uyu mugabane uzaba warageze ku iterambere rirambye.

Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize, hari intambwe yatewe mu iterambere ry’umugabane, ariko ko urwego rw’ibikorwaremezo rukiri inyuma.

Ati “Mu gukuramo iki cyuho, kwishakamo ubushobozi buturutse imbere muri twe ni ingenzi cyane. Ni yo mpamvu mu 2017, AUDA NEPAD yashyizeho gahunda ya 5% yo kongera ishoramari rijyanye n’ibikorwaremezo muri Afurika.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe Umugabane wa Afurika waba ufite ibikorwaremezo biboneye, byagabanya ikiguzi bisaba cyo gukora ubucuruzi, bikanazamura ubucuruzi.

Kongera ibikorwaremezo Umukuru w’Igihugu yanavuze ko biri muri gahunda ngari y’Umugabane wa Afurika ya 2063 yo kubaka umugabane uteye imbere kurushaho.

Binyuze muri AUDA-NEPAD, Umugabane wa Afurika wiyemeje ko mu 2040 uzaba warongereye ibikorwaremezo by’amashanyarazi, iby’amazi ku buryo hazubakwa ingomero nyinshi nshya.

Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, gahunda ihari ni ukubaka ibikorwaremezo bishingiye ku mihanda yaba iya gari ya moshi n’isanzwe y’imodoka, ingendo zo mu mazi n’izo mu kirere, byose bizafasha mu guhuza ibice byose by’uyu mugabane.

Hari kandi na gahunda yo kongera ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru