Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Perezida Kagame yavuze imvano y’ibyago u Rwanda rwagize

Tuesday 2 July 2024
    Yasomwe na

Ubutegetsi bubi ntawashidikanya ko aribwo bwahejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi Perezida Kagame yabisobanuye neza ubwo yari ageze mu karere ka Kirehe aho yahahuriye n’abaturage baho ndetse n’abo mu karere ka Ngoma mu kwiyamamariza kongera kuyobora igihugu muri Manda y’imyaka 5 iri imbere, 2024-2029.

Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse akaba n’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yagaragarije abaturage bo mu Karere ka Kirehe na Ngoma ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi babi birugeza habi hashoboka rwagvuyemo bigoranye.

Kugira ngo Kandida Perezida Kagame asubire muri aya mateka byaturutse ku muturage wo mu Karere ka Kirehe akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, Musabwasoni Sandra washimiraga Paul Kagame watumye abaturage abo muri utwo turere nabo babasha kwiga, yagaragaje ko ubuyobozi bwabanje bwabafataga nk’abapumbafu badakwiye kujijuka.

Ati: “Utwo turere twombi dukomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo yari ifite amateka yo kugira imodoka iriho purake ya JB (Jijuka Bumbafu) bishaka kuvuga ko twari injiji, twari na bumpafu nyamara ubutegetsi bwariho icyo gihe ntibwemereye abanyakibugo ko biga […] ariko kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na chairman wacu twarize kandi twaranaminuje.”

Umukandida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kugira abayobozi b’abapumbafu banimakaza politiki mbi.

Ati “Ibyago twagize, u Rwanda rwagize abayobozi b’abapumbafu.”

Paul Kagame yashimangiye ko hari kubakwa u Rwanda ruva mu mateka mabi rwanyuzemo y’ubupumbafu kandi ko amatora agamije gutuma abaturage bihitiramo ubuyobozi bwiza.

Ati “U Rwanda rwose rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu rero turubaka u Rwanda, turukura kuri ayo mateka y’ubupumbafu. Iby’amatora rero bivuze iki? Icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo, guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”

Kandida Perezida Kagame yasezeranyije abaturage ko hari ibyiza byinshi ateganya gushyiramo imbaraga mu myaka iri imbere kandi ko urubyiruko narwo rukwiye kubigiramo uruhare.

Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize igihugu kigize impinduka harimo benshi bari bataravuka ariko kuri ubu bamaze kubakirwa ubushobozi, bariga ku buryo asanga ntacyo igihugu cyizababurana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru