Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abantu bifuzaga ko umutekano w’u Rwanda wahungabana mu Mujyi wa Kigali ubwo rwakiraga Inama ikomeye y’Umuryango wa CommonWealth izwi nka CHOGM ariko ntibabigeraho, ndetse abakurira inzira ku murima ko no mu bindi bihe ntibizaborohera.
Ni kuri uyu wa Mbere mu kiganiro na RBA cyabaye, cyahuriranye n’umunsi u Rwanda rwizihizaho Isabukuru ya 28 yo Kwibohora.
Perezida Kagame yavuze ko umutekano mu Rwanda ari ingenzi, kuko ari wo utuma n’ibindi bikorwa byose bishoboka.
Nyamara ngo hari abagerageje kuwuhungabanya ubwo u Rwanda rwiteguraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali ku wa 20-25 Kamena 2022.
Mbere gato ngo iyi nama ibe, ku wa 18 Kamena abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka itwara abagenzi igeze muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, yerekezaga mu Karere ka Rusizi iva mu Mujyi wa Kigali.
Abo barwanyi bikekwa ko ari abo mu Mutwe wa FLN bishe abantu babiri barimo umushoferi n’umugenzi.
Ni igitero cyabaye nyuma y’ibisasu byari bimaze iminsi biterwa n’Ingabo za Congo, FARDC zifatanyije na FDLR, byakomerekeje abaturage mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakomeje kubaka ubushobozi bujyanye n’umutekano, abaturarwanda bakabigiramo uruhare, inzego z’umutekano zikazamo mu kubunganira.
Yavuze ko biriya bitero byabaye bitatewe no kuba u Rwanda rwari ruhugiye mu kwitegura CHOGM yaburaga iminsi mike ngo itangire.
Yagize ati "Ibyo guhuga byo ntabirimo, ahubwo bo nibo bashatse guhungabanya umutekano muri iriya minsi, bibwira ko duhuze, ariko guhuga bikatubuza umutekano wacu ntabwo bihari."
"Ndetse abenshi bifuzaga ko umutekano wahungabana no mu mujyi aho iyo nama izaba iri, ariko ntabwo byashobotse. Ntabwo byakunze, kandi n’ibindi bihe ntabwo bizaborohera."
Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’igihugu u Rwanda ruwufata nk’ikintu cy’ibanze, kuko ari ngombwa kugira ngo abaturage bashobore gukora imirimo yabo uko bifuza., ntawe ubakoma imbere.
Yakomeje ati "Nk’ibyo twavugaga by’abaturanyi batari beza, igihugu cya Congo dufitanye ibibazo muri iki gihe, bibaturukaho, mu gihe cyiza kiri imbere nabyo ndibwira ko bizakemuka, mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
Kugeza ubu hakomeje gushakishwa inzira z’ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC, hagamijwe gushakira umuti ibi bibazo by’umutekano muke.















