Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida Kagame yavuze ku itsinda ry’abanyamakuru bahagurukiye u Rwanda

Tuesday 18 June 2024
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yavuze ku banyamakuru bamaze iminsi bihaye gutangaza amakuru bise ko atavugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, "Forbidden Stories", avuga ko umwanya abona babitayemo byakabaye hari ibindi bawukoreshamo.

Ni umwanya bamwe mu banyarwanda bari bategereje kumva icyo Umukuru w’igihugu azivugaho, cyane ko mu bavugwa muri izo nkuru z’uruharerekane bagaruka kuri we, ko atemerera itangazamakuru ryo mu Rwanda kwisanzura.

Izo nkuru zashyizwe mu mutaka w’ikiswe Forbidden Stories, zica ku muyoboro wa YouTube no mu bitangazamakuru byo hanze, zikanyura mu ruhererekane rwiswe "Rwanda Classified",zikaba zarakozwe n’agatsiko k’abanyamakuru barenga 50 barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda n’abiyise impunzi mu buryo butarasobanuka baba hanze y’u Rwanda.

Perezida Kagame yabanje kuvuga ko abanyamakuru bari inyuma y’uyu mushinga ntacyo bazageraho.

Akomeza agira ati: “Maze iminsi mbona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo. Bakabaye barakoresheje ayo mafaranga n’imbaraga zabo mu bindi. U Rwanda rurahari ndetse ruzakomeza gutera imbere buri mwaka.”

Izi nkuru zakozwe muri “Rwanda Classified” zigitangira gutangazwa, zajowe cyane n’abasesenguzi batandukanye, abanditsi n’abazi neza Politiki y’u Rwanda, biganjemo abo ku mugabane w’Afurika ndetse n’abari mu bihugu bimwe n’ibyo abo banditse biyise abashakashatsi bakomokamo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru