Mutungirehe Samuel
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubuhinzi n’ubucuruzi bubishigiyeho ari byo bizagena uko hazagerwaho intego z’iterambere rirambye, agaragaza ibikwiye kwitabwaho ngo umugabane w’Afurika ugere ku kwihaza mu biribwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu nama yateguwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ibanziriza iziga ku kuboneka kw’ibiribwa, #UNFSS2021< izaba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Ni inama yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Mario Draghi.
Perezida Kagame yavuze ko asanga buri buri gihugu kuriuwo mu gabane na buri karere bikwiye guhitamo inzira yageza ku mpinduka ariko agasanga nabyo ari indi mbogamizi ku rwego rw’isi ikwiye gukemurirwa hamwe.
Yagize ati “Muri Afurika 70% by’abari mu myaka yo gukora babona akazi mu bikorwa by’ubuhinzi, nyamara ku migabane yacu isoko ry’ibiribwa ntirihora ryizewe kandi ibijyanye no gutunganyiriza ibiribwa mu nganda no mu kongera umusaruro mu bikomoka ku buhinzi ntabihari.Ikoranabuhanga rigezweho nk’irijyanye no gutunganya ibyifashishwa mu buhinzi rigomba kugira uruhare rukomeye mu mu bihunzi muri Afurika ariko nyamara abahinzi benshi ntibagira uburyo bwizewe gutuma barikoresha.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko hakiri ikindi kibazo cy’uko serivisi z’imari zirimo nk’iz’ubwishingizi zihabwa abahinzi nazo zitaranozwa neza agasanga hari igikwiye gukorwa.
Ati “Ikiva muri ibi rero ni uko abatunganya ibiribwa muri Afurika batinjiza amafaranga ajyanye n’ibyo baba bashoyemo ku rugero bifuza bagomba ghangana ku rwego ruri hejuru n’ingaruka zo ku rwego rw’ubukungu baba barimo baba batizeye ibyo bazabonamo, ikintu kigaragaza ko hakenewe koko impinduka.”
Umukuru w’Igihugu yerekanye kandi ko mu kerekezo Afurika yihaye mu 2063 hateganyijwemo ko umugabane ugomba kugira ububiko bw’ibiribwa, kwagura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, guteza imbere amasoko y’ibiribwa no kunoza inzira bicamo no kubiyagezaho, gushyigikira inganda zikomoka ku bihingwa kandi zitangiza ubuzima, kwita ku bucuruzi bw’ibiribwa imbere muri Afurika, guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi bikagenerwa nibura 10% by’ingengo y’imari muri buri gihugu, hakaba no gushyigikira amakoperative y’abahinzi b’abagore no gushyiraho uburyo buburira hakiri kare ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
















